Iyo tuvuze Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ni uguteza urujijo, muri RDC hari Abahutu n’Abatutsi – Patrick Muyaya

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulikaya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya na Tshibangu Kalala, umwarimu w’uburenganzira bw’imiryango mpuzamahanga n’amategeko mpuzamahanga y’ibidukikije, banze imvugo “Umunyekongo uvuga Ikinyarwanda (Congolais Rwandophone) .”

Aba baturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda imipaka y’abakoloni yabashyize ku ruhande rwa Leta yigenga ya Congo mu 1885. Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Werurwe.

Kuri Patrick Muyaya, “Umunyekongo uvuga Ikinyarwanda ” ni ijambo ridafite ubusobanuro.

Ati “Iyo tuvuze Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ni uguteza urujijo. Muri DRC hari Abahutu n’Abatutsi. Ni igitekerezo kidasobanutse kandi gihangayikishijwe cyane no kwigaragaza nk’umwunganizi mukuru, nta burenganzira bwatanzwe n’abaturage bose ba Congo bavuga Ikinyarwanda. Ndashaka ko guhera ubu tuvuga Abatutsi n’Abahutu nk’uko tuvuga Aba-Luba, byaba bisobanutse “.

Ni igitekerezo Muyaya ahuriyeho na Professor Tshibangu Kalala. Na we, wizera ko ijambo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ari ubuswa.

Ati “Ni nyuma yo gushyiraho imipaka hagati ya DRC n’u Rwanda abaturage baho bahawe igihe cy’amezi 6 kugira ngo bahitemo aho batura, haba muri RDC cyangwa mu Rwanda. Abenshi mu Bahutu bahisemo kuguma muri Congo, bahunga ibikorwa by’Abadage mu Rwanda. Aha niho iri jambo ryavukiye. Tugomba guhagarika kuvuga ijambo Rwandophone. Ni Abahutu, Aba-Nandé cyangwa Abatutsi. Igitekerezo cya Rwandophone ntabwo cyumvikana. Nta rurimi rwitwa Rwandophonie “.

Urubuga Actualite.cd dukesha iyi nkuru, ruvuga ko iki kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku bibazo by’imipaka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyibanze ku nsanganyamatsiko nkuru igira iti: “Gusobanukirwa amateka yo gushyiraho, no gutandukanya imipaka y’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. »

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *