Iyo Uganda iba imfasha, ntibaba bari ku butegetsi — Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Gen. Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yahakanye ibivugwa ko ahabwa ubufasha na Guverinoma ya Uganda, avuga ko iyo biba bimeze gutyo, Guverinoma y’u Rwanda iba itari ku butegetsi ubu.

Gen. Kayumba Nyamwasa aheruka mu Rwanda mu 2010 ubwo yahungaga amaze gushyingura nyina. Bivugwa ko yatumijwe na Biro Politiki y’ishyaka FPR ngo yisobanure ku byaha yashinjwaga agahitamo guhungira muri Uganda, ahava aca muri Kenya akomereza muri Afurika y’Epfo aho abarizwa ubu.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda abazwa ku mfashanyo yaba ahabwa na guverinoma y’iki gihugu, Kayumba Nyamwasa yasubije agira ati: “ Iyo Uganda iba imfasha, ntibaba bari ku butegetsi .”

Yakomeje agira ati: “ Bazi neza ibyabaye ubwo Uganda yabafashaga nubwo babihakana ubu .”

Kayumba Nyamwasa atangaje ibi nyuma y’igihe gito Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, atangaje ko Guverinoma ya Uganda ifasha RNC, iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, hagamijwe guhungabanya u Rwanda. Ni ibirego Guverinoma ya Uganda yamaganye binyuze kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo kikavuga ko ubushobozi bwa RNC bwo guhindura ubutegetsi bw’i Kigali bukiri ubwo gukemangwa na cyane ko mo imbere yugarijwe n’amacakubiri no kuba bamwe mu bayobozi bayo baritandukanyije nayo.

Ngo ntabwo bizwi neza niba kandi RNC ifite abarwanyi bashobora guhagarara bagahangana n’Ingabo z’u Rwanda. Ni mu gihe ariko byakomeje kuvugwa ko ikomeje gushakisha abarwanyi hirya no hino muri Uganda cyane cyane mu nkambi z’impunzi.

Ibi kandi biravugwa mu gihe Perezida Museveni aheruka gutangaza ko yandikiye Perezida Kagame akamubwira ko koko RNC yamusabye ubufasha ariko yanze kubuyiha.

Kayumba Nyamwasa nawe akaba yabajijwe niba koko baregereye Perezida Museveni bamusaba ubufasha bwo gutera u Rwanda, asubiza ko RNC yari yabanje kwandikira Perezida Kagame isaba ibiganiro, yongeraho ariko ko banegereye guverinoma nyinshi ngo zibafashe harimo n’iya Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *