Japan: Ambasaderi w’u Rwanda n’uwa Tanzania baganiriye ku mubano w’ibihugu byabo

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Ernest Rwamucyo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Kanama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uhagarariye igihugu cya Tanzania mu Buyapani, Amb. Baraka Luvanda.

Ba ambasaderi bombi bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku bijyanye n’ibibazo bireba inyungu z’ibihugu byabo byombi, ndetse bongera kureba ku mubano w’amateka umaze igihe hagati ya Tanzania, u Rwanda ndetse n’igihugu cy’u Buyapani.

Muri iyo nama abo bemeranyijwe gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu guteza imbere intego bahuriyeho. Ambasade ya Tanzania, dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibi bigaragaza isano rikomeye n’ubutwererane bisanzwe hagati y’ibihugu byombi bizakomeza gushimangira imibanire yabyo ishingiye kuri dipolomasi.

“Ibibazo bihuriweho bigira uruhare runini muri diplomasi mpuzamahanga, kuko bikubiyemo ibiganiro n’imishyikirano hagati y’ibihugu byombi kugira ngo bikemure ibibazo bifitanye isano. Binyuze mu biganiro no gushaka aho byahurira, ibihugu bishobora guteza imbere ubufatanye, kungurana ibitekerezo, no gushimangira umubano rusange”.

Tanzaniya n’u Rwanda bifite amateka y’ubufatanye n’ubutwererane. Iyi nama hagati ya ba ambasaderi bombi irashimangira umubano usanzwe kandi iraharura inzira y’ubufatanye bw’ahazaza nk’uko Ambasade ya Tanzania ikomeza ibitangaza.

Nk’abahagarariye ibihugu byabo, Ambasaderi Luvanda na Ambasaderi Rwamucyo bafite inshingano zo guteza imbere no gushimangira umubano mwiza hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *