Jeannette Kagame na mugenzi we wa Benin basuye isange one stop center

Sangiza iyi nkuru

Umufasha w’umukuru w’igihugu cya Benin, Claudine Talon ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 7 Ugushyingo 2016 aho we na Jeannette Kagame bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu,
Madamu Talon ari mu ruzinduko rw’akazi aho yaje kwigira ku Rwanda imishinga itandukanye, Kuri uyu wa kabiri aba bafasha b’abakuru b’ibihugu byombi basuye ikigo cya Isange One Stop Center cya polisi giherereye ku Kacyiru gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo gusuzuma abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa n’ibindi.
[ad id=”44145″]
Muri uru ruzinduko kandi Madamu Talon azasura imishinga na gahunda bitandukanye by’umuryango wa Imbuto Foundation bijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko umuryango, anasure umudugudu w’icyitegererezo wubatse i Kayonza ndetse n’urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi.
Bimwe mu bikorwa bya Isange One Stop Centre aba bafasha b’abakuru b’ibihugu basuye uyu munsi bitangirwa ubuntu mu rwego rwo kugirango ihame ry’uburinganire rirusheho kubahirizwa
Umufasha w’umukuru w’igihugu cya Benin aje mu ruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko perezida w’iki gihugu, Patrice Talon nawe yari aherutse gusura u Rwanda mu kwezi kwa munani uyu mwaka, U Rwanda na Benin ni ibihugu bifitanye umubano mwiza. kugeza ubu ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubuhahirane n’ishoramari.
Inkuru bifitanye isano
talon
Mu ntangiriro z’uyu mwaka 2016, Ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije imikoranire myiza hagati ya Kompanyi z’indege zo muri ibyo bihugu byombi.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *