Umukinnyi ukomoka muri Portugal João Felix, agomba gusinya mu ikipe ya Chelsea bidatinze, nyuma y’aho amakipe yombi yamaze kwemeranya ku bizaba bikubiye mu masezerano.
Chelsea igomba gusinyisha João Felix ufite imyaka 23 amasezerano y’amezi 6 nk’intizanyo kuri miliyoni 11 z’amayero. Ibi bije nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Athletico Madrid n’iyi byarangiye kandi bikaba byagenze neza.
Amasezerano avuga ko Felix gomba kubanza akongera amasezerano na Athletico Madrid azarangira mu kwezi kwa kamena kwa 2027, akabona gutizwa Chelsea FC.
Byateganyijwe ko Felix arafata rutemikirere yerekeza i London kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, ajua gukora ibizamini by’ubuzima (medical tests) ndetse no gusinya amasezerano muri rusange.
Kujya muri Chelsea kwa Felix ntacyo kuzabangamira kuri gahunda ya Christopher Nkunku na we uzaza mu kwezi kwa kamena uyu mwaka, dosiye ye yararangiye ndetse ifunitse neza. Ibi kandi ngo ntibikuraho ko Chelsea igishaka Marcus Thuram witwaye neza muri Qatar ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu y’u Bufaransa.
Chelsea irashaka kongeramo abakinnyi benshi muri uku kwezi ndetse no mu mpeshyi iza, kuko imvune zikomeje kwiyongera muri iyi kipe.
Abakinnyi ba Chelsea bafite imvune ni: N’golo Kanté, Reece James, Ben Chilwel, Christian Pulisic, Raheem Sterling, Armando Broja, Ruben Loftus Cheek, Edouard Mendy n’abandi.


