Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi mu bahatanira gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jonathan McKinstry ari mu bahatanira gutoza ikipe y’igihugu cya uganda the Cranes.
Uyu mutoza yagaragaye ku rutonde rw’abatoza 4 bahatanira kuzatoza ikipe yo muri uganda, urwo rutonde rukaba rwashyizwe ahagaragara na federasiyo y’umupira w’amaguru muri uganda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, FUFA.
Aba batoza bakaba barimo Desabrie Sabastian (France), Jonathan Mckinstry (Ireland), Emilio Ferrera (Belgium) ndetse n’umunya Uganda, Moses Basena.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jonathan Mckinstry yahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi nyuma aza gusezererwa mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2016, ashinjwa umusaruro mucye.
McKinstry yatoje ikipe ya Sierra Leone mbere yo kuza mu Rwanda muri 2015 asimbura umwongereza Stephen Constantine werekeje mu Buhinde.
Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwanya wo gutoza ikipe ya Uganda wari wasabwe n’abantu bagera kuri 90 ariko aba 4 gusa bakaba ari bo bahawe amahirwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *