Judith wari umugore wa Safi yahishuye ko inda yarinze ivamo atakimwikoza

Sangiza iyi nkuru

Niyonzioma Judith wari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, akomeje kugenda ahishura byinshi ku gutandukana na Safi bari barasezeranye, aho yanavuze ko inda yari atwite yarinze ivamo umugabo atakimwikoza.

Nyuma yuko yakunze kujya adakunda gutangaza byinshi ku gutandukana na Safi Madiba, hakaba nubwo yavuze ko batatandukanye, gusa Safi we akemeza ko batakiri kumwe, Judith yagize byinshi atangaza anavuga ukuntu yari afite inda ikavamo atagicana uwaka na Safi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Isimbi yahishuye ko yahisemo gushyira ukuri kose hanze kuko inda yari atwitiye Safi yaje kuvamo adahari, Ati “Mu gitondo mbyutse njya kwa muganga, barambwira ngo kugira ngo bankorere ikizami barambwira ko ngomba kuba nanyweye amazi nibwo bakora icyo kizami, bati genda uzaze ejo dukore icyo kizami, njya mu rugo njyeze mu rugo noneho birushaho, njya ku bitaro bamfata ibizami barambwira ngo inda yarahagaze.”

Gusa yakomeje avuga ko atahise yemera ko bayikuramo, ahubwo yongeye gukoresha ibindi bizamini, bamuha icyumweru akorerwa ikizamini buri munsi cyagiye kurangira inda yaravuyemo, kandi ngo muri icyo gihe yari yarashwanye na Safi kuburyo atari akimugeraho.

Safi usigaye uba muri Canada aho Judith nawe akunze kuba nubwo ubu ari kubarizwa mu Rwanda, yari yarakoze ubukwe na Judith mu 2017, nyuma yo gutandukana na Mutesi Parfine wari umukunzi we ndetse usanzwe uba mu Busuwisi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *