Jules Sentore avuga ko nyuma yo gutumirwa mu bazaririmba mu birori by’iserukiramuco muri Maroc, imyiteguro ayigeze kure kugirango azahaserukane umucyo.
Jules Sentore, umusore uririmba umuziki wa Gakondo, aganira na Bwiza.com, yavuze ko ageze kure imyiteguro ndetse ko yiteguye kuzakoresha indirimbo ze.
Ati” Imyiteguro nyigeze kure, igisigaye ni ukugenda nkakora ibitaramo, nzagenda ku wa Gatandatu w’igitaha tariki ya 9 Nzeri, nzahaserukana umucyo ndirimbe indirimbo za njye z’umwimerere, nka Indashyikirwa, Ngera n’izindi ziri kuri album ya njye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore arakomeza agaragaza inyungu afitemo, ati “inyungu ya mbere ni uko nzaba ncurangira Afurika yose, ibihugu byose byo muri Afurika bizaba byitabiriye, ikindi ni amahirwe menshi kuri njye kuko nzabonana n’abantu benshi basanzwe bategura ibitaramo hamwe n’abandi bahanzi b’ahandi”.
Jules Sentore yizeye kuzahatambukana umucyo akazamura idarapo ry’u Rwanda, ati “Nzagerageza nkore neza ku buryo nzazamura idarapo ry’u Rwanda”.
Uyu muhanzi kandi yemeje ko Album ye ‘Indashyikirwa’ aheruka gushyira hanze ari yo yatumye atumirwa muri iri serukiramuco, ko abaritegura bayumvishe bagafata icyemezo cyo kumutumira.
Iri serukiramuco “Festival du cinéma africain de Khouribga” ni ngarukamwaka, rigiye kuba ku nshuro ya ryo ya 20 ribera muri Maroc, rizatangira ku wa 9 kugeza ku wa 16 Nzeri 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


