Julianna Kanyomozi, umuhanzi ukomoka muri Uganda, byamaze kwemezwa ko ari we uzafatanya na Charly na Nina mu gitaramo cyo kumurika umuzingo (album) wa mbere ku wa 1 Ukuboza 2017, muri Camp Kigali.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkuko byatangajwe n’umujyanama w’iri tsinda rya Charly na Nina, Alex Muyoboke yemeje ko uyu muhanzi Julianna ari we uzaturuka hanze y’igihugu uzafatanya na Charly na Nina mu gususurutsa abazitabira iki gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise “Imbaraga”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwaka wa 2014 nibwo mu matwi y’Abanyarwanda batangiye kumva itsinda rya Charly na Nina nyuma riza gukomeza umuziki mu ndirimbo zatumye bagera aho bagera ubu heza.
Indirimbo zabo, “Indoro” bakoranye n’umurundi, Farious , Owooma bakoranye na Geostedy w’umugande iyi yo yatumye bamenyekana cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Zahabu ariyo iri hanze kugeza ubu dore ko yanatangiye guca ku mateleviziyo mpuzamahanga nka Trace Mziki yo muri Tanzania.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@Bwiza.com


