Justin Bieber azagaragara muri Filme “Farst& Furious igice cya 8, nyuma yo kwangirwa gukina mu cya 7, aho umuyobozi w’iyo Filme Gary Gray yanenze imyitozo ye ahitamo kutamukinisha.

Iyi Filme yasize ikinwe na Paul Walker mbere yo kwitaba Imana mu 2013, Justin Bieber yashatse gukinamo, ariko birangira igice cya 7 gisohotse asimbuwe na Cody Walker ariko nyuma y’urupfu rwa Paul byakomeje kuvugwa ko ibice bizakurikiraho Justin ashobora kuzamusimbura.
Bieber agomba kuzahura na Charlize Theron, Cara Delevigne na Matt Damon mu rwego rwo kwinjira muri iyo filime ibica, gusa umwanya azakina wari washyirwa ahagaragara, ariko bivugwa ko yazakoreshwa nk’inshuti ya Sean.
Mu gihe biteganyijwe ko iki gice cya 8 kizasohoka umwaka utaha, Umuyobozi (director) w’iyi filime, Gary Gray,yashimangiye ko igice cya munani kizaba gitandukanye cyane n’ibice byahise, dore ko bamaze igihe bafata imyitozo kabuhariwe babifashijwemo n’ibindi byamamare muri Cinema.
Ibi bitangajwe kandi nyuma y’igihe ibinyamakuru bitandukanye nka National report ndetse na newsevery day bibigarutseho kenshi none kuri ubu bikaba byashimangiwe na Movie Plot.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


