Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Kabale muri Uganda, barasaba Perezida wabo gusubukura ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kugira ngo umubano w’ibi bihugu bituranye wongere kuba mwiza, imipaka ibihuza nayo ifungurwe.
Perezida w’inama njyanama ya Lyakarimira, Enock Kazooba yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko yizeye ko aba bakuru b’ibihugu bongera guhurira mu biganiro birebana n’iki kibazo bidatinze.
Ushinzwe gukusanya imisoro muri Katuna, Eric Sunday we avuga ifungwa ry’umupaka wa Gatuna/Katuna ryatumye bahomba imisoro y’amashilingi ya Uganda abarirwa miliyari imwe. Ati: “Mbere y’uko ubucuruzi bwambukiranya umupaka buhagarara, twakusanyaga amashilingi miliyoni 400 ku mwaka …aturutse ku byangombwa by’ubucuruzi na parikingi z’amanywa n’ijoro z’amakamyo, bisi na za taxi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Nelson Nshangabashaija yasabye abifuza ko uyu mupaka wongera gufungurwa kwihangana, bagategereza ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi.
Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro inshuro enye biga ku kibazo cy’umubano utameze neza watumye imipaka ifungwa, hari abahuza babiri: Perezida wa Angola n’uwa RDC. Inama iheruka yabereye ku mupaka wa Gatuna tariki ya 21 Gashyantare 2020. Zose birasa n’aho nta cyizere zatanze ku kuba ibihugu byombi byakongera kubana neza, ntibinazwi niba hazaba indi cyangwa izindi.


