Abapolisi bo mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda barimo gukora iperereza ku rupfu rw’umupolisi w’umugore w’imyaka 23 bivugwa ko yarashwe n’inshuti ye y’umusivili .
Nk’uko abapolisi babitangaza, PC Caroline Komuhangi wakoreraga ku ishami ry’igipolisi cya Kabale yiciwe, mu gitondo cyo ku Cyumweru, aho yari atuye mu kigo.
Umuvugizi wa polisi mu Karere ka Kigezi, Elly Maate yabwiye Daily Monitor ati “Biravugwa ko ku itariki ya 18 Werurwe 2023 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyakwigendera yasinyiye imbunda akajya ku kazi ka nijoro. Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku itariki ya 19 Werurwe, yagarutse avuye ku kazi maze ubwo yari arimo kuruhuka, inshuti ye y’umugabo Denis Arinaitwe yarinjiye maze bombi batangira gutongana. ”
Elly Maate yongeyeho ati: “Ubwo Komuhangi yageragezaga gucika, inshuti ye y’umugabo yatoye imbunda ye, bityo amurasa isasu rimwe mu mugongo n’andi abiri ku rutugu, ahita amwica.”
Ku Cyumweru, abapolisi baturanye n’aba bombi bafashe iyo nshuti y’umupolisi y’umusivili bamujyana mu bitaro by’akarere ka Kabale (KRRH) arinzwe.
Maate yagize ati: “Ibi byatewe nuko na we yakomeretse ubwo yageragezaga kwiyahura yirashe abinyujije mu izuru”.
Maate yavuze ko ibitoyi by’aamasasu hamwe n’ibizinga by’amaraso ku mbunda byabonwe kandi ikirego cy’ubwicanyi cyanditswe kuri sitasiyo ya polisi ya Kabale.
Ku manywa mu ma saa sita, umurambo wa nyakwigendera wakuwe ahabereye ubwicanyi ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Kabale.
Amakuru aturuka muri minisiteri y’uburinganire avuga ko muri Uganda, abagore n’abakobwa barenga 200 bapfa bazize ihohoterwa rishingiye ku gitsina buri mwaka.


