Kabarebe yasobanuye impamvu perezida Kagame yimuriye urugamba mu majyaruguru asanze barihebye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Ukuboza, minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu itorero Urunana rw’Urungano ku nzira y’umusaraba banyuzemo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho yatangaje ko Kagame yagarutse avuye ku ishuri agasanga nta kizere cyo gukomeza urugamba bafite akabakomeza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko ku nzira y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda banyuzemo, Gen. Kabarebe yavuze ko bamwe muri bo bari barabanje no kugira uruhare mu rugamba rwo kubohoza Uganda, abandi bakaba bari baraturutse mu bihugu byo mu karere bari barahungiyemo.

czjcadixcaa8e9e

Yagize ati: “ Ntwitwari dufite ibitwaro bya rutura, twarushwaga ubwinshi n’ingabo za guverinoma, ariko twari dufite intego ”.

Yakomeje avuga ko iteka ukuri gutsinda iyo ufite intego yumvikana kandi uharanira uburenganzira bwawe.

Yabwiye urubyiruko rwari ruri muri iri torero rimaze icyumweru ko ruri mu itorero kuko rwifuza gukomeza urugamba batangije mu myaka 22 ishize. Yarubwiye ko rwo n’abandi bazarukurikira bakwiye gufasha gukomeza urugamba rwo kwibohora no kwihesha agaciro.

czi41e3w8aaq8kr

Gen Kabarebe yavuze ko ku munsi wa mbere w’urugamba mu 1990, babuze umusirikare umwe, ariko ku munsi wakurikiye hagapfa benshi barimo na Fred Rwigema.

Urugamba rwacu rwari rugamije kubohora u Rwanda no kubaka igihugu cyibereye Abanyarwanda bose .” Yongeyeho ko uru rugamba rwabaye umusingi wo kubaka u Rwanda rwihesha agaciro, kandi ari cyo gihugu Abanyarwanda bakwiriye.

Minisitiri Kabarebe yakomeje avuga ko intambara zo kwibohoza zigorana kuzirwana kuko uwo muba murwana aba atumva impamvu. Yongeyeho ko inzira banyuzemo yatumye bakunda u Rwanda kurushaho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisitiri w’ingabo yakomoje ku kuntu perezida Kagame ava ku ishuri, aho yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanze barihebye nta cyizere bafite. Icyo gihe icyo Kagame yakoze ngo ni ukwimura urugamba arujyana mu majyaruguru y’igihugu.

Twagiye mu karere k’ibirunga kubera ko perezida Kagame yashakaga kutumenyesha uko urugamba rugiye gukomeza turi ahantu hatuj e

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana (iburyo) nawe yari ahari
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana (iburyo) nawe yari ahari

Yakomeje avuga ko ingabo za RPA zatanze ubuzima bwazo, zikihanganira ibintu bikomeye kubera ko zari zifite intumbero. Yagize ati: “ Perezida Kagame yajyaga atubwira ko urugamba ari rwo musanzu wacu mu kubohora igihugu dukunda .”

Gen James Kabarebe yasubiye inyuma yibuka ko yabaye hafi y’ikigo cya Gabiro nk’impunzi mu gihugu cye. Yakomeje agira ati: “ Batwubakiye inkambi y’impunzi i Kibondo. Nyuma HCR yaje kutumenya ikajya iduha ibyo kurya

Kabarebe kandi yibuka ukuntu yigeze kujya kugurisha amavuta ku basirikare mu kigo cya Gabiro, aho kumwishyura bakamukubita bakamwirukana. Yongeyeho ko nyuma yaje gutoroka inkambi y’impunzi akajya mu nyeshyamba za Museveni akumva araruhutse.

czjcdy1wiaacqbg

Yibukije urubyiruko rugize itorero, Urunana rw’Urungano, ko kubaka igihugu ari inzira ikomeza, ari yo mpamvu ingabo za RDF ziba mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Yavuze ko nyuma yo guhagarika jenoside muri Nyakanga 1994, binjije mu gisirikare ingabo za EX-FAR zibarirwa mu 1,500. Yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rwanyuzemo byatewe n’ubuyobozi bubi, intego yabo ikaba yari kongera kubaka u Rwanda kandi bagafatanya n’abo bahoze barwana. “ Twanze kuyoborwa n’amarangamutima ”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kabarebe yibukije na none uru rubyiruko ko igihugu cyasenywe n’urubyiruko ariko ari narwo rwakibohoje, aho avuga ko benshi mu barubohoye bari hagati y’imyaka 18 na 25.

Gen Kabarebe kandi yagarutse ku rugamba rwo mu cyahoze ari Zaire, avuga ko rwakurikiye urwo kubohoza u Rwanda. Yavuze ko hari ibibazo kuko bamwe mu ngabo zatsinzwe bari banze gutaha ahubwo bagahitamo guhungabanya igihugu.

czjcadjw8ae1k7p

Yavuze ko ubu muri RDF harimo abasirikare bakuru bahoze mu gisirikare cya FAR, bamwe akaba ari abayobozi ba bridages, aba batayo n’ahandi. Yagize ati: “ Iyo utsinze urugamba rwo kwibohoza nk’urwacu, ntabwo wireba gusa. Urebera ishusho ngari .”

Gen Kabarebe yavuze ku rugamba rwa Kitona mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yavuze ko urugamba rwa Kitona rwagaragaje ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ngo ingabo za RDF zarwananye n’abasirikare bari binjiye igisirikare vuba biganjemo abari barahoze mu Bacengezi kandi bagatsinda urugamba.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko mbere we n’ingabo ze batari bizeye umusanzu w’aba bahoze mu gicengezi, ariko ngo baratabaranye batsinda umwanzi. Yashimangiye ko iyo Abanyarwanda bashyize hamwe nta muntu wabatsinda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *