Kabila nadatangaza amatora kuwa 30 Nzeri , kuwa 1 Ukwakira ntazaba akitwa perezida

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’abatavuga rumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila riratangaza ko rigiye gukora ibishoboka byose akava ku butegetsi bitarenze tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Ni muri urwo rwego rwagaragaje indangaminsi y’ibikorwa bigamije kumugamburuza akava ku butegetsi nkuko Jeune Afrique ibigaragaza mu cyo yise itya ” RD Congo : l’opposition dévoile son plan pour « le départ de Kabila » ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ko Abatavuga rumwe na Leta bashyize ahabona ibanga bazakoresha ngo Kabila ave ku butegetsi.”

Ibyo bizakorwa babicishije mu cyo bise ‘Villes mortes’ cyangwa imijyi ipfuye, igikorwa kizaba tariki ya 8 n’iya 9 Kanama 2017.

Icyo gihe ngo hazaba imyigaragambyo ihamagarira abaturage gusuzugura ubutegetsi guhera tariki ya 1 Ukwakira uyu mwaka.

Iri tangazo abagize imitwe yishyize hamwe ngo irwanye ubutegetsi bwa Kabila(Rassemblement ) barashyize ahabona nyuma yo gusoza umwiherero barimo wabaye ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi guhera mu mwaka w’ 2001, itegeko nshinga ririho muri iki gihugu ntabwo rimwemerera kongera kwiyamamaza kuko rigena manda ebyiri kandi yazisoje tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke n’ibindi byatumye hadategurwa amatora hasinywe amasezerano yo kubugumaho mu kimeze nk ‘inzibacyuho ariko hagategurwa amatora agomba gukorwa bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Ibyo byemejwe mu masezerano yasinyiwe i Saint-Sylvestre hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo, ahagarariwe na Kiliziya Gatorika tariki ya 31 Ukuboza 2016.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyamara ariko komisiyo y’amatora yaje kwerura ko byoroheye indogobe kuba yaca mu ntoboro y’urushinge kurusha uko biyoroheye gutegura aya matora akaba muri uyu mwaka.

Na Perezida Kabila aherutse kubitangaza mbere y’iyi komisiyo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage.

Icyo gihe yagize ati «Ntacyo nsezeranyije mu by’ukuri ! ndifuza gutegura amatora vuba bishoboka. »

Abatavuga rumwe na Kabila bavuze ko muri iyo gahunda y’ibikorwa bise imijyi ipfuye hateganyijwe n’ibindi bikorwa tariki ya 20 na 25 Kanama mu ntara 4 z’iki gihugu n’ahandi 25 mu hakorera ubuyobozi bwungirije izi ntara.

Ibyo bikorwa byose kandi ngo bizakorerwa rimwe, ndetse no mu Mujyi wa Kinshasa ahatuye abaturage basaga miliyoni 10.

Umuvugizi w’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryahoze riyobowe na Etienne Tshisekedi, ubu riri mu biganza by’umuryango we, ari mu gace ka Limete yahaye Kabila igihe ntarengwa cyo kwitwa Perezida wa Congo.

Ati « Perezida Joseph Kabila nadatangaza amatora tariki ya 30 Nzeri , ntazaba akizwi nka perezida wa Repubulika tariki ya 1 Ukwakira. »

Gutangaza amatora muri iki gihugu bigomba gukorwa mbere y’iminsi 90 ngo akorwe, kugira ngo amatora akorwe byibura tariki ya 31 Ukuboza 2017 nkuko impande zombi zari zabyumvikanyeho nuko agomba gutangazwa bitinze tariki ya 30 Nzeri.

Abatavuga rumwe na Kabila bavuga k iyo tariki nitubahirizwa, abaturage b’iki gihugu basaga miliyoni 70 bahamagariwe kutazishyura imisoro n’amahoro ndetse n’amashanyarazi n’amzi ntibyishyurwe muri sosiyete ya Leta yikubiye isoko ry’ibyo byombi.

Félix Tshisekedi ,umuhungu wa Etienne Tshisekedi wakunze kurwanya Kabila mu buryo bukomeye uherutse no kwitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka i Buruseli mu Bubiligi yifashishije ururimi rw’Ilingala , rumwe muri enye zikoreshwa muri Congo yahamagariye abasirikare n’abapolisi kutazubahiriza amabwiriza mazi bahabwa yo kwica Abanyecongo.

Félix Tshisekedi ashinja Perezida Kabila gushimuta umurambo wa se utaratahurwa muri iki gihugu ngo ujye kuhashyingurwa, nyuma y’uko uwo muryango unaniwe kumvikana na leta uburyo washyingurwamo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *