Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko hari igihugu cy’amahanga gishobora kwakira Kabuga Félicien, akagituramo.
Ni nyuma y’aho yarekurwa by’agateganyo hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Umuryango w’Abimbye (ruherereye mu Buholandi) ku rwego rw’ubujurire tariki ya 7 Kanama 2023.
Kabuga ubu afungiwe by’agateganyo muri kasho y’yu muryango mpuzamahanga iherereye i La Haye mu Buholandi, gusa Ambasaderi Nduhungirehe, mu kiganiro yagiriye kuri VOA, yagaragaje ko uyu mufungwa ashobora kujyanwa mu kindi gihugu.
Nduhungirehe yagize ati: “Ni ukuvuga ko hashobora kubaho ibihugu byazasaba kumwakira. Byazamwakira ariko hakaba ibisabwa agomba kubahiriza, harimo nko kumwambura pasiporo cyangwa se kutagira ahantu arenga no kwitaba ku nzego ku gihe runaka. Ni ibyo bishobora kuzabaho ariko hagize igihugu cyemera kumwakira.”
Uyu mudipolomate ariko yasobanuye ko ibihugu bishobora kutazemera kwakira Kabuga bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranweho. Ngo icyazakorwa ni ukumugumisha muri kasho ya UN mu Buholandi.
Yagize ati: “Ibyo bihugu nibitaboneka, Kabuga Felisiyani muri gereza ya hano, icyo bita UN Detention Facility kugeza igihe hari igihugu kizemera kumwakira.”
Kabuga yatawe muri yombi mu 2020. Urukiko rubanza rwafashe umwanzuro w’uko ataburanishwa, hashingiwe kuri raporo z’abaganga zigaragaza ko arwaye ku buryo adafite ubushobozi bwo kuburana.


