Bamwe mu batuye ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru hafi n’Akabari Bonk Bar bavuga ko bamaze igihe kirenga imyaka itanu batazi uko ibitotsi bimera kubera imiziki ihacurangirwa mu ijoro, hakaniyongeraho n’urusaku rw’indaya zitabira amacumbi y’ako kabari .
Akabari ka Bonk bar kari mu Mudugudu w’Inkingi, hejuru y’umuhanda ku Kinamba. Urebeye ku muhanda munini, uhabwirwa n’amatara y’amabara amyasa; naho imbere ni umuziki. Kuba katagira ibitangira urusaku rukavamo (sound proof), bituma gasakuriza abatuye hafi yako.
Ni ikibazo kimaze imyaka irenga itanu, kuko kamaze gukora ku bayobozi batatu b’umudugudu w’Inkingi, ahanani bazira kugakingira ikibaba. Abagaturiye bavuga ko kitabirwa na benshi mu bakekwaho guhungabanya ituze rya rubanda mu masaha akuze y’ijoro; barimo indaya, inzererezi, n’ibisambo.
Mu gitondo cy’iminsi isoza icyumweru, uhabwirwa n’uko abamotari baba bahaparitse bashaka abagenzi bakarayemo, kandi bigera saa moya za mu gitondo mu marembo yako hari abakibyigana binjira.

Niyibizi utuye hafi y’aka kabari avuga ko ubu yahitamo kugurisha aho atuye akimuka kuko we n’umuryango we ntacyo bikibamariye kuba bafite inzu ariko batayiruhukiramo uko bikwiye.
Niyibizi ati: “ Niba tutaryama ngo dusinzire urumva urugo rutumariye iki? Ubuyobozi ntacyo budufasha mu kugabanya urusaku rwa Bonk Bar, gutura aha hantu ntacyo bitumariye haba uwubatse n’ukodesha kubera uru rusaku.”
Mugeni nawe umaze imyaka irenga 8 atuye hafi ya Bonk Bar, afite impungenge zo gukomeza kuhatura kubera urusaku.
Ati : “ Usibye urusaku rwinshi twayobewe amaherezo yarwo hari n’izindi mpungege ubuyobozi butabona kuko kuva saa munani z’ijoro hano ni indaya n’abajura gusa baba bahari kuko iyo bavuye kwiba nta handi bajya gushakira indaya usibye muri Bonk Bar.”
Izi ndaya zishyirwa mu majwi kandi ngo zirangwa n’urusaku mu ijoro, aho ziba zitaka ziborogera mu marojyi yaho. Ikindi ngo zitukana zikoresha amagambo adasanzwe, ngo ku buryo kuharerera byakwangiza abana bakiri bato.
Bonk akingirwa ikibaba n’abayobozi
Abandi baturage batashatse gutangaza umwirondoro wabo bavuga ko nyiri Bonk Bar avuga ko ashyigikiwe n’ubuyobozi ko nta muturage umuvugaho.
Muri Nzeri umwaka ushize umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, yakoresheje inama y’Imidugudu ibiri ibangamiwe n’urusaku rwa Bonk Bar, icyo gihe nyiri Bonk Bar, Twiringiyimana Jean Marie Vianney, yasabye imbabazi abatuye muri iyi Midugudu avuga ko urusaku agiye kuruhagarika.

Ibi ntibyabaye kuko urusaku rwarakomeje. Nyuma y’ukwezi iyi nama ibaye ariko ntihagira impinduka zibaho abaturage bongeye kwishyira hamwe bandikira umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gertrude, bamwibutsa kubahiriza ibyo yemeye mu nama byo kubarinda urusaku rw’ijoro rwa Bonk Bar. Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022 kugeza uyu munsi aba baturage bandikiye umuyobozi w’Umurenge baracyategereje igisubizo.
Twiringiyimana Jean Marie Vianney, nyiri Bonk Bar, avuga ko afite ibyangombwa yahawe n’umujyi wa Kigali bimwemerera kurara acuranga ko ikibazo gikwiye kubazwa abamuhaye ibyangombwa.
Bonk Bar, gucuranga isakuriza abaturage ntibigira umupaka kuko no mu gihe cyo kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 utubyiniro tutemerewe gukora aka kabari kasakurizaga abaturage kuko kakoraga nk’akabyiniro gasanzwe nk’uko byemejwe na Polisi y’Igihugu yari yaregewe n’abaturage icyo gihe.
Tariki 27 Nzeri 2021, Polisi yafatiye abantu 59 muri aka kabari, ariko abahaturiye bavuga ko hari abandi bagera kuri abo bayicitse.

Umunyamakuru Nsengumuremyi Ephreim, aherutse kubaza umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kacyiru ku by’uru rusaku rutezwa na Bonk Bar, amusubiza ko yahamagajwe mu nama agasaba imbabazi abaturage anavuga ko agiye kurugabanya.
Gutera urusaku mu Rwanda ni icyaha gihanwa n’ Ingingo ya 267 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyane ko ubu insengero n’imisigiti yose yabujijwe kuvuza inzogera n’indangururamajwi mu masaha y’ijoro.
Usibye iryo tegeko kandi, n’itegeko ryo kurengera ibidukikije ribiteganya mu ngingo ya 43 igira iti: “Ibikorwa biteza urusaku rwangiza cyangwa rukabangamira ubuzima bw’abantu birabujijwe. Urusaku urwo ari rwo rwose rugomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”


