Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Kamena 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki n’umutekano.
Harimo:
Perezida Kagame na Tshisekedi muri Kenya
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, ku wa 20 bahuriye i Nairobi muri Kenya, mu gihe ibihugu bayoboye bikomeje kudacana uwaka.
Bahuriyeyo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), bafata imyanzuro itandukanye irimo kohereza mu gihe cya vuba ingabo zizarwanya imitwe yitwaje intwaro.
Uyu mwanzuro umaze gufatwa, ibiro bya Perezida Tshisekedi byashimye ko ingabo za EAC zizoherezwa, ariko bigaragaza ko bitifuzamo ingabo z’u Rwanda bishinja gufasha M23.
Uganda yabogamiye ku Rwanda mu nama ya EAC
Muri iyi nama yanaganiriwemo ikibazo cy’umwuka mubi wazamutse hagati y’u Rwanda na RDC irushinja gufasha M23, umutwe witwaje intwaro ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byavuzwe ko Uganda yabogamiye ku Rwanda.
Imwe mu ngingo zagiweho impaka ni icyifuzo cya RDC cy’uko ingabo z’u Rwanda zitajyayo kwifatanya n’izindi za EAC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba.
Ngo Perezida Museveni wa Uganda yatanze igitekerezo cy’uko kujyayo kw’ingabo z’u Rwanda byafasha cyane kuko zifite ubunararibonye mu kurwanya imitwe nka FDLR, ariko RDC yarabyanze.
Inteko ya Afurika y’Epfo yashinje u Rwanda gutera RDC
Perezidante w’Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, tariki ya 21 yifatanyije na RDC mu gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni nyuma y’ijambo Perezida w’Inteko ya RDC, Christophe Mboso Nkodia yari amaze kugeza kuri bagenzi be bo mu bihugu bigize umuryango wo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Nosiviwe wabaye Minisitiri w’ingabo ya Afurika y’Epfo, yahamije ko azi ukuri kw’ibibera mu burasirazuba bwa RDC by’umwihariko ibyerekeye M23, asaba ibihugu bigize SADC kugira icyo bikora.
Museveni na Uhuru i Kigali
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’uwa Kenya, Uhuru Kenyatta, ku wa 23 bageze i Kigali, bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango Commonwealth yabaye ku munsi wakurikiyeho.
Kajugujugu ya gisirikare yavanye Museveni i Kampala, imugeza ku mupaka wa Gatuna aho yafashe umwanya wo gusuhuza abahakorera, akomereza urugendo mu muhanda wa Gicumbi-Kigali, aho yakiranwe ubwuzu n’Abanyarwanda benshi.
Uhuru Kenyatta we yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Igikomangoma Charles na Boris Johnson baranyuzwe
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles, na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, batashye banyuzwe n’uburyo u Rwanda rwateguye inama ya Commonwealth, CHOGM, yamaze icyumweru ibera i Kigali.
Charles yageze i Kigali tariki ya 21, Boris ahagera ku ya 23. Mu butumwa batanze ubwo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yafungurwaga ku ya 24, bagaragaje ko batunguwe n’uburyo u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu mateka akomeye mu myaka 28 ishize kandi cyahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19, batatekerezaga ko cyashyira byose kuri gahunda ku rwego babibonyeho.
Boris yanafashe umwanya asobanurira abavuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bumvikanisha ko rudakwiye kwakira abimukira u Bwongereza buteganya kohereza. Yahamije ko rwahindutse cyane, bitandukanye n’ibyo abenshi batekereza.


