Bwiza
ads

Kagame yahinduriye inshingano Brig. Gen. Nyirubutama wari umuyobozi wungirije wa NISS

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 29 Mutarama 2026 saa 20:30
Iminota 1 yo gusoma
Kagame yahinduriye inshingano Brig. Gen. Nyirubutama wari umuyobozi wungirije wa NISS

Perezida Paul Kagame kuri wa Kane tariki ya 29 Mutarama yahinduriye inshingano Brig. Gen Jean Paul Nyirubutama wari Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS).

Itangazo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasohoye mu izina ry'Umukuru w'Igihugu, rivuga ko Brig. Gen Nyirubutama yagizwe Umujyanama Mukuru wungirije mu by'umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Ni inshingano agomba kungirizaho Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Nyirubutama yari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa NISS kuva muri Nzeri 2021.

Inshingano yari afite zahise zihabwa James Wizeye wahoze ari umunyamabanga muri Ambasade y'u Rwanda i Londres mu Bwongereza.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.