Kagame yakebuye abashaka guhitiramo abanyarwanda imibereho

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame aganira n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa San Francisco muri Rwanda Cultural Day yihariye ku bikorwa by’umuco yavuze ko mu gihe abanyarwanda bari kugenda baba umwe umuco wabo ariwo uba umurunga ubakomeza. Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko adatewe impungenge n’abafashe nabi ibyo yavuze, aburira abantu bita ku bibazo by’u Rwanda kuruta uko bita kubibareba.
Perezida Kagame yagarutse ku kiganiro yatanze mu ntangiriro z’iki Cyumweru muri Kaminuza ya Yale, avuga ko hari abashidikanyije ku byo yavuze ko bimwe mu bihugu bitumva neza politiki yo gushingira ibikorwa ku byifuzo by’abaturage, ahubwo bigashaka gutegeka ibindi uko biyoborwa, uko bibaho no kubifatira ibyemezo binyuranyije n’ibyo byifuzo by’abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barajwe ishinga gusa no kubaka igihugu cyabo. Ariko ugasanga hari ababereyeho gushaka kumenya icyo Abanyarwanda bakeneye kurusha ba nyirubwite. Yavuze ko bene abo ari bo usanga bakora lisiti y’ibintu bifuza ko Abanyarwanda bakurikiza n’ibyo badakwiye gukurikiza batitaye ku cyo ba nyirubwite babitekerezaho.
06-37
Yagize ati “Mbona hari abibagirwa ko hari abantu, bashingiye ku buryo bwabo n’imibereho yabo, bashaka kubaka ubuzima bwabo n’igihugu cyabo. Hari abifunze cyane bibwira ko bazi neza icyo abanyarwanda bashaka n’uko bagomba kubaho ubuzima bwabo. Bakandika urutonde rw’ibyo utagomba gukora ndetse ntibashake ko hari icyo ubivugaho.”
Mu ijambo rye kandi yagaragaje ukuntu hari abadashyigikiye iterambere ry’u Rwanda bagakora ibishoboka byose ngo rusubire inyuma. Ariko akavuga ko ibyo abo bantu bakora byose bituma u Rwanda rurushaho kugira imbaraga, rukarushaho gutera imbere.
09-26
Yatanze urugero rw’umugwegwe agaragaza ukuntu ubyara ibiziriko bikomeye nyamara babanje kuwuhondagura bakoresheje inyundo cyangwa ibiti. Ibyo abigereranya n’u Rwanda. Yagize ati “Uko urushaho gukubita u Rwanda, ikivamo ni abaturage bafite imbaraga, baharanira gukora kurushaho.”
Perezida Kagame yavuze ko umuco ntaho ubogamira, ko ari ikintu duhuriraho kandi kigatuma abantu baba umwe. Yakomeje avuga ko igihe abanyarwanda bazakomeza gushyirwa imbere no kuba umwe umuco wabo uzaba umurunga ubakomeza.
13-204
Yagize ati “ Ntabwo tuzawutezukaho, uyu muco wacu ukize niwo utugize abo turi bo .”
Mu ijambo rye yashimangiye ko ibihugu n’abantu ku isi bagomba gufatanya kuko ntawigize wenyine, gusa ko buri umwe agomba kugumana ikimuranga yita icye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *