Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ubutabera kongera gukurikirana akamenya niba abantu bagize uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wo mu karere ka Karongi wagiye kubyara bikarangira arangaranwe barabiryojwe.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo umubyeyi wari ukuriwe yagiye ku kigo nderabuzima cya Biguhu giherereye mu murenge wa Kirinda, agiye kwipimisha inda yari yegereje kuvuka.
Nk’uko amabwiriza yo kwivuza ku bakoresha Mituweli yabigenaga, icyo gihe uwo mubyeyi yabanje kunyura ku bakozi ba mituweli kugira ngo bamuhe uburenganzira bwo kwivuza.
Basanze we n’umuryango we barishyuye mituweli yose, ariko itaramara ukwezi kugira ngo yemererwe kuyivurizaho nk’uko amabwiriza yabigenaga muri icyo gihe.
Umubyeyi yasubiye mu rugo atageze aho bapimira inda, birangira abyariye mu rugo ndetse aza no gukurizamo urupfu.
Perezida Paul Kagame ku wa Mbere ubwo yari mu nama n’abayobozi b’inzego za Leta yabereye mu kigo cya gisirikare cya Gako mu karere ka Bugesera, yagaragaje kiriya kibazo nka rumwe mu rugero rw’uko Abanyarwanda bahabwa serivisi mbi n’abayobozi bakabaye babitaho.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mbere y’uko uwo mubyeyi atakaza ubuzima yabanje kwinginga abagombaga kumuha serivisi, birangira banze kumufasha.
Ati: “Yarabinginze kandi byagaragaraga ko ameze nabi.”
Yavuze ko ibyabaye kuri uriya mubyeyi birenze guhabwa serivisi mbi, ko ahubwo ari “ubugizi bwa nabi” yakorewe.
Yakomeje agira ati: “Iki ni ikibazo cyamenyekanye ahantu hose kuko uwo mudamu byaje kumuviramo gutakaza ubuzima. Ariko se iyo bamuvura ibyo bindi bikanakurikiranwa, ibyo bamwishyuza bakazabimwishyuza se? Cyangwa ubimwishyurira akabimwishyurira?”
Perezida Kagame yahaye Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja umukoro wo gukurikirana akamenya niba abagize uruhare mu rupfu rw’uriya mubyeyi barabiryojwe.
Ati: “Ahubwo ababigizemo uruhare bari hehe ubu? Ubu wasanga baragiye bakaba bidegembya. Minisitiri w’Ubutabera, ndashaka kumenya uko icyo kibazo cyagenze. Icyo gihe byaje no muri Guverinoma turabiganira, ariko abo bantu bakoze ibyo ngibyo bagombaga gukurikiranwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Muzungu GĂ©rald na we yasabwe gukurikirana kiriya kibazo kugira ngo ibyabaye bitazagira ahandi biba.


