A_US

Kajugujugu y’Igisirikare cy’Amerika yagonganye n’Indege ya American Airlines

Sangiza iyi nkuru

Indege ya kajugujugu y’igisirikare cy’Amerika yo mu bwoko bwa UH-60 Black Hawk yagonganye n’indege ntoya ya American Airlines hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Reagan Washington National muri Leta ya Virginia, igwa mu Ruzi rwa Potomac.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nijoro ku wa Gatatu, ikaba imaze kugwamo abantu benshi nk’uko inzego z’ubutabazi zabitangaje.

Itangazo ryatanzwe n’igisirikare cy’Amerika rivuga ko iyo kajugujugu yari iri mu myitozo, ikaba yari iturutse muri Bravo Company, 12th Aviation Battalion, ikorera kuri Davison Army Airfield, Fort Belvoir. Yari itwaye abasirikare batatu, ariko nta bayobozi bakomeye bari bayirimo.

Ku rundi ruhande, indege ya American Airlines yari ivuye i Wichita muri Kansas, itwaye abagenzi 60 n’abakozi bane.

Abashinzwe ubutabazi bamaze kubona imibiri 18 mu ruzi rwa Potomac, ariko kugeza ubu nta warokotse uraboneka. Inzego z’umutekano n’abashinzwe ubutabazi baracyakorera aho impanuka yabereye, bashakisha abashobora kuba barokotse.

Amakuru yatanzwe n’abashinzwe iby’indege agaragaza ko iyo ndege ya American Airlines yari yahawe uburenganzira bwo kugwa, ariko ntiharamenyekana niba kajugujugu yari ifitanye itumanaho ridahagije n’abagenzura indege (Air Traffic Control).

Minisitiri w’Ingabo z’Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

“Ni ibyago bikomeye. Imirimo yo gushakisha abagwiriwe irakomeje. Dusabiye imiryango yabuze ababo kwihangana,” Hegseth yabitangaje ku rubuga X.

Iki kibazo cyongeye guteza impungenge ku mutekano w’indege za gisirikare mu gihe hamaze iminsi habaye izindi mpanuka. Umwaka ushize, kajugujugu enye za gisirikare zakoze impanuka mu myitozo, zihitana abasirikare icyenda.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ikomeye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *