Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 19 Nyakanga, uduce twa Hombo Nord muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru na Hombo Sud muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo twabyukiye mu bwoba kubera iyicwa rya Major Mukombozi, wo muri Regiment ya 34042 ya FARDC ifite icyicaro muri kariya gace gahuza Kivu zombi, bivugwa ko yishwe n’umurwanyi w’umutwe wa “Maï Maï Kifuafua.”
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri ako gace avuga ko ibyabaye byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 19 Nyakanga, muri Hombo Sud nyuma y’impaka hagati y’uwishwe n’umwicanyi bapfa icyumba cya hotel buri wese yashakaga kuraramo.
Andi makuru yigenga ariko avuga ko umusirikare n’inyeshyamba bari bafitanye amakimbirane kubera umugore wo muri Hombo Sud nk’uko iyi nkuru dukesha actualite.cd ikomeza ivuga.
Bivugwa ko ari umurwanyi wo mu mutwe witwaje intwaro witwa Mai Mai Kifuafua warashe Major Mukombozi, wapfuye ako kanya, mbere yo gukomeretsa abandi bantu babiri bajyanywe ku kigo nderabuzima cyaho kugira ngo bavurwe.
Aba bantu bombi bakomeretse, abagenzi bose bari baturutse i Bukavu, na bo bari bacumbitse muri iyo hotel yabereyemo ubwicanyi.
Uyu murwanyi ukekwaho kuba ari we wakoze ubwo bwicanyi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize na FARDC, akaba afunzwe mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza kugira ngo hamenyekane nyirabayazana w’ubwo bwicanyi.
Ibikorwa by’imibereho n’ubukungu byari byahungabanye kuva mu gitondo gikurikira ubwo bwicanyi ariko byongera gusubukurwa muri Hombo buhoro buhoro, nk’uko amakuru aturuka mu gace abigaragaza.


