Abaturage barakaye batwitse ibiro bya leta bitandukanye muri Teritwari ya Kalehe, ho muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko Komanda wa Polisi arashe akica umuturage mugenzi wabo .
Umuntu witwa Dusenge-Petro-Maboke, ufite imyaka 32, wari wubatse akaba na se w’abana 8, yapfuye nyuma yo kuraswa na n’umuyobozi wa polisi mu gace ka Shanje, muri Teritwari ya Kalehe.
Sosiyete sivile ya Kalehe ivuga ko uyu muyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Shanje yarashe uwahohotewe amwegereye kubera impamvu zitasobanutse. Ibi bikaba byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2022 ahagana mu ma saa mbiri.
Nyuma yo kuraswa, Dusenge yajyanwe mu ku Bitaro bya Numbi muri iryo joro amerewe nabi cyane kugira ngo avurwe. Ageze i Numbi, uyu yimuriwe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, itariki ya 27 Ugushyingo 2022 i Minova apfira mu nzira nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu Times ivuga.
Muri iryo joro kandi ahagana saa saba, abaturage barakaye batwitse ibiro byose bya leta muri Shanje kandi ibintu bikomeje kuba bibi kuri iki Cyumweru.
Nyuma yo gukora icyaha, bivugwa ko uwagikoze witwa SENGIYUNVA yafashwe n’ingabo za FARDC muri Shanje. Delphin Birimbi ukuriye sosiyete sivile ya Kalehe, yashimiye ingabo z’igihugu ku butwari bwazo mu guta muri yombi uyu mupolisi.
Delphin Birimbi ati “PNC (Polisi ya Congo) ifite inshingano zo kurengera abaturage n’imitungo yabo, Urwego rwo kugisha inama rwa sosiyete sivile ya Kalehe rurasaba urukiko rwa gisirikare muri Bukavu, gutegura iburanisha ahabereye icyaha muri kalehe kugira ngo ruce urubanza, rukatire ukekwho ubwicanyi SENGIYUNVA, kandi, indishyi zihabwe umuryango wa nyakwigendera, ”
Delphin Birimbi arasaba kandi Komanda wa Polisi muri Kalehe / Minova, kohereza kuri sitasiyo ya polisi ya Shanje komanda wubaha amategeko y’igihugu ndetse n’uburenganzira bwa muntu.


