Kaminuza y'u Rwanda igiye gusubizaho amafaranga agenerwa abimenyereza umwuga

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Inama y’Amashuri makuru na kaminuza (HEC) bigiye kureba ukuntu basubizaho amafaranga ahabwa abanyeshuri bimenyereza umwuga babikwiye.

Dr. Charles Murigande, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye The New Times ku wa mbere ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Imari n’Igenamigambi, bazajya baha abanyeshuri bakeneye ubufasha amafaranga 30,000 rwf. Aba  ni abimenyerereza kure ya kaminuza ndetse n’abakeneye ubufasha ku buryo bw’umwihariko.

Dr. Murigande avuga ko habayeho ikiganiro hagati ya kaminuza na HEC ariko ntibyagera ku mwanzuro ku mpamvu y’amafaranga menshi bisaba.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yo ifite gahunda yo kugabanya abanyeshuri bagomba guhabwa ubu bufasha, hakarebwa cyane ku bayakeneye by’umwihariko. Abayobozi b’amakolegi n’amashuri ni bo bazaba bafite inshingano yo gutoranya aba banyeshuri.

” Abayobozi b’amakolegi (principles) n’abamashyuri (deans) ni bo bazajya batoranya abanyeshuri bakeneye ubufasha cyane. Ni igitekerezo kikiri mu nyigo biteganywa ko kizashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.” Dr. Murigande.

Amafaranga yo gufasha abanyeshuri bimenyereza umwuga yahagaritswe mu 2015, ubwo izi nshingano zavaga kuri Minisiteri y’Ubuzima, zigahabwa Kaminuza y’u Rwanda. Abanyeshuri batakambye kenshi basaba ko aya mafaranga yasubizwaho kubera kubura ubushobozi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *