Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, nibwo inzu y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Kayenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, ikongokana n’ibicuruzwa byarimo.
Iyi nzu iherereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kayenzi, iri mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, inkongi ikaba yafashe amaduka atatu y’ubucuruzi.
Umwe mu bari bahari utifuje ko amazina ye atangazwa, aganira na Bwiza.com, yayitangarije ko hari saa cyenda zirenzeho iminota mike, ko babonye inzu itangiye kugurumana bakihutira gutabara bazimya, banasohora ibyashobokaga.
Agira ati “ni imiryango ibiri yafashwe cyane, ni abagore bayicururizamo, umwe yitwa Uwamahoro undi ni Mukasekuru Claire, ntabwo bari bahari,… twari mu isoko mu nama abantu baza bamuhamagara bati ‘iwawe hahiye’, yagiye yiruka, akinguye asanganirwa n’umuriro mu muryango.
Akomeza agira ati “twagerageje kuzimya dukoresheje imisenyi na twa kizimyamwoto duto twagiye kuzana kwa muganga kizimyamwoto ya polisi ije nyuma, ni ibintu byinshi byahiriyemo, kuko umuryango umwe waranguzaga, naho ibya Uwamahoro we byose byahiye na etajeri yahiye iragurumana”.
Undi na we ati “nta kindi kiyitwitse, ni umuriro w’amashanyarazi kuko nta muntu wari uyirimo, abahakorera bari bafunze bagiye, bakuyemo utuntu duke ariko ibindi bihiriyemo, inzu ni ibiti, kizimyamwoto ije nyuma nayo irikudufasha”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi, Mandela Innocent, yatangarije Bwiza.com ko icyaba cyateye iyi nkongi kitaramenyaka, n’agaciro k’ibyangirikiyemo ntikaramenyekana.
Ati “Abantu babonye inzu ifashwe, byahereye mu bubiko (stock) mu cyumba kimwe, birakomeza bifata icya kabiri n’icya gatatu, abaturage bagerarageje kuzimya tunahamagara polisi izana kizimyamwoto isanga hasigaye gato.
Akomeza avuga ko bigoye guhita yemeza agaciro k’ibyaba byahiriyemo, ati “Agaciro k’ibyangirikiyemo ntabwo kari kamenyekana, ubu turimo gushaka uburyo tubungabunga umutekano waho, ibindi turabimenya nyuma tumaze kuganira na banyirabyo”.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



