Burundi: Nicyo gihugu cya mbere mu bihugu bifite abarakare (batishimye) ku Isi
Igihugu cy’u Burundi nicyo giheruka ibindi ku urutonde, rw’ibihugu bifite abaturage b’abarakare (batishimye) ku isi. Nkuko bigaragazwa na raporo y’umuryango w’abibumbye (World Happiness Report 2018), yashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi tariki ya 14 Werurwe 2018 . Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 156 ku isi. Iyi raporo yitwa UN’s annual World Happiness ikaba isohoka buri mwaka. […]
Magufuli arakangurira abaturage be kubyara benshi nk’abashinwa we yarabyaye babiri
Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli , yavuze ko kubyara abana benshi bifasha igihugu gutera imbere vuba. Yifashishije Ubushinwa nk’urugero rw’igihugu gikesha gukomera umubare munini w’abaturage babugize. Iki kiganiro yagitanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2018, ubwo bari muri gahunda yo kubaka inzira ya gariyamoshi izava Morogoro ikagera Dodoma. Magufuli yavuze […]
Ubwongereza : Minisitiri w’intebe yirukanye abadipolomate 23 bo mu Burusiya
Minisitiri w’intebe w’u Bwongeereza, Theresa May, kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2018, yatangaje ko birukanye abahagarariye Uburusiya 23 nyuma yuko bunaniwe gutanga ibisobanuro by’uko uwahoze ari umudipolomate w’u Burusiya Sergei Skripal n’umukobwa we , Yulia bapfuye bahawe uburozi mu gace ka Salsbury mu Bwongereza. Uburusiya bwamaganiye kure icyi cyemezo cyo kwirukana abadipolomate […]
Umukozi wo mu ndege ya Fly Emirates Airlines yagerageje kwiyahurira ku kibuga cy’indege cya Entebbe
Umukozi wa Kompanyi y’indege ya Fly Emirates Airlines ari kurwana n’ubuzima nyuma yo kugerageza kwiyahura asimbutse mu ndege ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda. Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, akaba avuga ko uyu mugore hataramenyekana imyirondoro ye, yari ari kumwe na bagenzi be bitegura kwinjiza abagenzi mu ndege yari igiye I Dubai. Uyu mugore […]
Mu Rwanda hari kurebwa uko ubushobozi n'ubuhanga by'ababungabunga amahoro byakongerwa
Abasirikare n’ abasivire bagera kuri (40) baturutse mu bihugu 16 aribyo Brazil, Bangladesh, Canada, Kenya, Germany, Switzerland, Uganda, Zambia, India, Israel, Japan, Vietnam, Thailand, Nigeria, Norway, n’ U Rwanda nk’ Igihugu cyakiriye aya mahugurwa, n’intumwa z’ Umuryango w’Abibumbye batangiye amahugurwa abera mu kigo cya girikare I Gabiro, Combat Training Centre (CTC). Ni umushinga w’inyabutatu wa […]
Zimbabwe: Ibitaro byafunze abaganga bajya mu myigaragambyo
Ibitaro byo muri Zimbabwe byafunzwe nyuma yuko abaganga baramukiye mu myigaragambyo basaba leta ko yabongerere imishahara. Ishyirahamwe ry’abaganga muri Zimbabwe (ZHDA: Zimbabwe Hospital Doctors Association) rivuga ko guverinoma yananiwe gukemura ikibazo mu byumweru 2 bishize ubwo abaganga bahitagamo guhagarika kuvura abarwayi. Mu itangazo irishyirahamwe ryashyize ahagaragara bagize bati’’ Tuziko ibitaro byo mu gace ko hagati […]
Uganda: Abakozi ba Umeme Ltd batewe n’inzuki, umwe arapfa, abandi bajyanwa ku bitaro
Abakozi bakorera ikigo gitanga umuriro w’amashyanyarazi, Umeme Ltd, batewe n’inzuki, umwe ahita apfa, abandi babiri boherezwa mu bitaro. Ibi byabereye mu gace ka Nsagi, akarere ka Wakiso, mu gihugu cya Uganda. Bamwe mu bagize umuryango w’abatabazi (Croix Rouge) ni bo batabaye aba bakozi, babavanaho izo nzuki zari nyinshi barangije babajyana ku bitaro. Uyu muryango kandi […]
Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa birashya birakongoka- AMAFOTO
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, nibwo inzu y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Kayenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, ikongokana n’ibicuruzwa byarimo. Iyi nzu iherereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kayenzi, iri mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, inkongi ikaba yafashe amaduka atatu y’ubucuruzi. Umwe mu bari bahari utifuje ko […]
Amatariki y'ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga muri Kigali n’Intara y’i Burasirazuba yahinduwe
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abari biteguye kuzakora ibizamini by’impushya ibinyabiziga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, ko amatariki yahinduwe. Ibicishije ku rukutwa rwa Twitter, Polisi y’igihugu yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018, ibizamini byari bihateganyijwe mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’I Burasirazuba ko byimuwe. Igira aiti “Umujyi wa Kigali,  ikizamini cy’impushya z’agateganyo […]
Umuhanga isi yashingiragaho muri siyansi, Prof. Stephen Hawking yapfuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2018, umuryango w’icyamamare mu bijyanye n’ubumenyi (science), Stephen Hawking, watangaje ko yamaze gupfa. Ni nyuma y’imyaka 55 yari arwaye agendera mu kagare. “N’akababaro kenshi, turabamenyesha ko umubyeyi wacu amaze gupfa. Yari umuntu w’ingirakamaro kandi wihariye ku ruhando mpuzamahanga.” Aya ni amagambo abana be, Lucy, Robert na Tim […]
Umuryango wo muri Afurika y’Epfo ufite impungenge z’umuntu wawo wabaga mu Rwanda wabuze
Umuryango w’Umunya-Afurika y’Epfo wabaga I Kigali uravuga ko udaheruka kumwumva no kumuca iryera mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize none ukaba uhangayikishijwe no kumenya aho aherereye. Biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 60 witwa Leon Orsmond ukomoka muri Afurika y’Epfo, yari amaze imyaka 8 aba mu Rwanda akorana n’ibigo by’ikorabuhanga mu Rwanda ibijyanye na digital marketing nk’uko […]
Weasel agiye gukorana indirimbo na Mbabazi Lilian wabyaranye na Radio
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi, wabyaranye abana babiri na Radio, agiye gukorana indirimbo na Weasel wari usanzwe aririmbana n’umugabo we, mu itsinda bari bagize rya Goodlyfe. Lilian Mbabazi ugiye gukorana indirimbo na Weasel Mayanja wo muri Goodlyfe, mbere yo kuririmba ku giti cye, yahoze ari umwe mu bakobwa baririmbaga mu itsinda Blu*3. Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports […]
Rusizi: Polisi yataye muri yombi uwiyitaga umucamanza akariganya umuturage
Kuva kuwa 12 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ifunze uwitwa Rwivuganabigwi Didier w’imyaka 49 ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana, nyuma yo kuriganya umuturage amwaka amafaranga, amubeshya ko ari umucamanza akaba azamufasha mu gufunguza umwe mu bana yareraga wari ufunze. Ni nyuma y’uko yafatiwe mu karere ka Ngororero agerageza kubikuza amafaranga ya nyuma […]
Ntimwitinye, mutinyuke ufite ikibazo akivuge ubuyobozi bumufashe kwiteza imbere — Guverineri Munyantwali
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, yabwiye abaturage bo mu Ngororero, mu Murenge wa Matyazo by’umwihariko abagore, ko bakwiye gutinyuka bakagaragaza ibibazo bafite ubuyobozi bukabafasha kwiteza imbere. Ibi Guverineri Munyantwali akaba yarabitangaje ubwo  yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngororero, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku itariki ya 08 Werurwe 2018. Mu ijambo rye, guverineri yagaragaje ko igikomeye […]
Abasirikare bane ba UPDF bari bakurikiranweho kugerageza guhirika ubutegetsi birukanwe
Abasirikare bane barimo ba ofisiye mu gisirikare cya Uganda, UPDF, birukanwe mu gisirikare bazira kugerageza kugaba igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba mu karere ka Mubende bagamije no guhirika perezida Museveni ku butegetsi. Aba basirikare ni Lt. Col. Philip Frank Eguma, Capt. Hillman Bosco Aleper, Lt Ronald Waibi Mwavu na Pte Kenneth. Kuri uyu […]
Yanteye inda twigana muri kaminuza i Butare, ubu yabaye umuyobozi ukomeye ndamuhamagara akantera ubwoba ngo ni ukumwicira izina- NKORE IKI?
Muraho, munyihanganire kuko amazina yanjye ntabwo nyatangaza, ndi umukobwa wabyariye iwabo, ubu mfite imyaka 34, umwana wanjye akaba afite imyaka 6. Mu mezi yo hagati mu 2011 nibwo umusore twiganaga yanteye inda, twari inshuti cyane, numva mukunze ntacyo namwima kuko twari dusangiye ubuzima bw’ishuri kandi tunakundana, twigaga muri kaminuza i Butare abahazi muzi amateka yaho […]
Mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye amaraso- Min. Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko umubano mubi umaze iminsi uvugwa hagati y’u Rwanda na Uganda, ari bwo bwawukuruye, ashimangira ko Abanyarwanda batagirira nabi Abagande bafata nk’abavandimwe. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, nibwo Min. Mushikiwabo yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda, umaze […]
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda
Ikinyamakuru The Times gisohoka buri munsi mu Bwongereza kikaba kimaze imyaka n’imyaka mu itangazamakuru, gitangiye kujya kita perezida Museveni wa Uganda perezida w’u Rwanda, ku mpamvu umuntu atamenya niba ari ukwibeshya bisanzwe cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma. Iki kinyamakuru kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Werurwe 2018 kikaba cyasohoye inkuru ivuga kuri perezida Museveni ariko […]
Noble Marara, wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, yaburiwe ko hari abashaka kumwica
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko Noble Marara, umwe mu basirikare bahoze barinda Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yaburiwe n’igipolisi cy’iki gihugu ko hari abashaka kumwica. Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza gitangaza ko Noble Marara, umugabo w’imyaka 43 yahungiye mu Bwongereza nyuma yo kuva mu Rwanda, ubu akaba aba mu gace ka […]
Kigali: Ihuriro Mpuzamahanga rya Next Einstein Forum (NEF) Â rizayoborwa na perezida Kagame riregereje
Guhera kuwa 26 kugeza kuwa 28 Werurwe, I Kigali hateganyijwe ibikorwa bitandukanye by’iminsi itatu by’ihuriro mpuzamahanga rya Next Einstein Forum (NEF) rizaba riyobowe na perezida Paul Kagame, rikazahuriza hamwe abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ku butaka bwa Afurika, Ni inama ikomeye izahuriramo abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, abayobozi b’ibigo, abanyacyubahiro bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi […]