Abakozi bakorera ikigo gitanga umuriro w’amashyanyarazi, Umeme Ltd, batewe n’inzuki, umwe ahita apfa, abandi babiri boherezwa mu bitaro. Ibi byabereye mu gace ka Nsagi, akarere ka Wakiso, mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu bagize umuryango w’abatabazi (Croix Rouge) ni bo batabaye aba bakozi, babavanaho izo nzuki zari nyinshi barangije babajyana ku bitaro. Uyu muryango kandi ni wo watanze aya makuru ukoresheje urubuga rwa Twitter.
Umukozi ufite inshingane zo gutanga amakuru muri Umeme Ltd, Stephen Illungole yemeje ko koko aba bagenzi be bari mu mirimo yo gusakaza umuriro w’amashyanyarazi, bahuye n’icyo kibazo ariko atarabona amakuru yimbitse.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


