Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko umubano mubi umaze iminsi uvugwa hagati y’u Rwanda na Uganda, ari bwo bwawukuruye, ashimangira ko Abanyarwanda batagirira nabi Abagande bafata nk’abavandimwe.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, nibwo Min. Mushikiwabo yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda, umaze iminsi uvugwamo agatotsi, asubiza avuga ko Uganda ariyo yahohoteye Abanyarwanda.
Ati “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, bamwe barafunguwe abandi baracyafunze, icya mbere hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, Abagande ni bene wacu, ni abavandimwe bacu, dusangiye byinshi, dusangiye amateka, dusangiye n’amaraso, abagande benshi dufitanye isano…”.
Yakomeje avuga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Uganda, Yoweri Museveni, bahuye bakagira icyo babiganiraho, ubwo bahuriraga muri Ethiopia mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafashe umwanya wo kubonana na mugenzi we, Perezida wa Repubulika ya Uganda, igihe twari mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu gihugu cya Ethiopia mu mpera z’ukwezi kwa mbere, babiganiraho, ikibabaje ni uko twebwe nk’u Rwanda tutigeze twumva impamvu cyane ko twe umubano wacu na Uganda ari ikintu gikomeye cyane, ari igihango”.
Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo inkuru zatangiye gucicikana mu binyamakuru, havugwa uburyo Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagafungwa, bamwe bitwa intasi z’u Rwanda.
Bamwe mu banyarwanda bagiye bagira amahirwe bakarekurwa, bakagaruka mu Rwanda, bagiye batanga ubuhamya bw’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, agatoki kagatungwa bamwe mu basirikare bakomeye bashinzwe iperereza, ndetse hanavugwa ko bakorana n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bari mu ishyaka rya RNC.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



