Minisitiri w’intebe w’u Bwongeereza, Theresa May, kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2018, yatangaje ko birukanye abahagarariye Uburusiya 23 nyuma yuko bunaniwe gutanga ibisobanuro by’uko uwahoze ari umudipolomate w’u Burusiya Sergei Skripal n’umukobwa we , Yulia bapfuye bahawe uburozi mu gace ka Salsbury mu Bwongereza.
Uburusiya bwamaganiye kure icyi cyemezo cyo kwirukana abadipolomate babwo buvuga ko bitemewe ndetse ko bidaciye mu mucyo. Theresa May kandi yatangaje ko abayobozi bakuru b’igihugu batazitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera mu Burusiya muri Kamena uyu mwaka.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov byari biteganijwe ko agirira uruzinduko mu Bwongereza narwo rukaba rwakuweho.
Kuwa mbere tariki ya 12 Werurwe 2018 nibwo minisitiri w’u Bwongereza yari yavuze ko Uburusiya aribwo buri inyuma y’urupfu rwa Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia. Ubwongereza bukaba buhakana ko nta ruhare bufite mu rupfu rwa Sergei.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


