Muraho, munyihanganire kuko amazina yanjye ntabwo nyatangaza, ndi umukobwa wabyariye iwabo, ubu mfite imyaka 34, umwana wanjye akaba afite imyaka 6.
Mu mezi yo hagati mu 2011 nibwo umusore twiganaga yanteye inda, twari inshuti cyane, numva mukunze ntacyo namwima kuko twari dusangiye ubuzima bw’ishuri kandi tunakundana, twigaga muri kaminuza i Butare abahazi muzi amateka yaho n’imibereho yaho.
Mu mwaka wa 2012, nibwo nabyaye umwana w’umukobwa, amahirwe nagize ntabwo nigeze mpagarika ishuri, nagerageje kuba muri ubwo buzima n’ishuri ndarikomeza, umuryango wanjye wambaye hafi.
Twarangirije rimwe mu 2013, we ahita abona akazi keza cyane, mumbabaire nawe ntabwo amazina ye nyavuga. Mu gihe njye namaze imyaka ibiri narashobewe nshaka akazi we yarakoraga, gusa Imana yaje kumpa akazi, ubu ntacyo mbuze, nitaye ku muryango wanjye, niyitayeho yewe n’umwana wanjye ubu yiga mu mwaka wa mbere kandi ameze neza cyane.
Uwo twabyaranye mu mwaka wa 2016 nibwo yashatse umugore, ubu nawe afite umwana umwe, aratuye, mbese ni umukire nta kibazo na kimwe afite.
Ubu nanjye ngiye gushyingira mu mpeshyi, uyu mugabo twabyaranye ubwo twari mu munyenga w’urukundo ntacyo dufite, ndamuhamagara akanyuka inabi ngo nimureke, ngo ngamije kumwangiriza izina, ngo nzarere umwana wanjye, ngo sinzongere kumuhamagara, ngo ndashaka kumusenyera,…
Mbese nabuze icyo nkora, gusa iyo nibutse ubuzima twakundanyemo, ahanini we nta n’icyo agira uretse ka buruse yategerezaga kakaza, rimwe na rimwe ari njye wamurwanagaho, niho mbonera ko isi itagira inyiturano, mbabazwa n’uko umwana wanjye yifuza kumenya se ntabibone, naho ubundi nta kindi njye numva mukeneyeho na kimwe, kuko ndifashije, umuryango wanjye ntacyo ubuze. Mungire inama, nshuti nkunda za bwiza.com.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



