Magufuli arakangurira abaturage be kubyara benshi nk’abashinwa we yarabyaye babiri

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli , yavuze ko kubyara abana benshi bifasha igihugu gutera imbere vuba. Yifashishije Ubushinwa nk’urugero rw’igihugu gikesha gukomera umubare munini w’abaturage babugize. Iki kiganiro yagitanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2018, ubwo bari muri gahunda yo kubaka inzira ya gariyamoshi izava Morogoro ikagera Dodoma.
Magufuli yavuze ko kuba Tanzania ifite abaturage benshi bituma igira ijambo. Ati “Iterambere ryihuse turikesha umubare munini w’abaturage. Ahubwo dukomeze tubyare.”
Atanga Ubushinwa nk’urugero, Magufuli yagize ati “Igihugu cyanjye gifite abaturage miliyoni 55, Ubushinwa bukagira miliyari 1.3 ariko ibi ntibyabubujije kuza mu myanya y’imbere mu bukungu.”
Uyu mukuru w’igihugu yongeyeho icy’ingenzi ari uko abaturage bakora cyane, izo mbaraga zahujwe n’abantu benshi zigatanga umusaruro mwinshi. “Ntidutinye kuba benshi . Tube benshi bakora cyane.” Nubwo uyu muperezida abwira abaturage be kubyara benshi we afite abana babiri , Master Joseph Magufuli na
Ms. Jessica Magufuli.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *