Umuhanzikazi Lilian Mbabazi, wabyaranye abana babiri na Radio, agiye gukorana indirimbo na Weasel wari usanzwe aririmbana n’umugabo we, mu itsinda bari bagize rya Goodlyfe.
Lilian Mbabazi ugiye gukorana indirimbo na Weasel Mayanja wo muri Goodlyfe, mbere yo kuririmba ku giti cye, yahoze ari umwe mu bakobwa baririmbaga mu itsinda Blu*3.
Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, avuga ko indirimbo bazakorana izaba iri mu njyana ya ‘Dance hall’ bakaba bizeye neza ko izanezeza Abagande benshi cyane cyane abakunda iyi njyana.
Lilian na Weasel bari basanzwe bafitanye indirimbo bise ‘Vitamin’.
Mu gihe urupfu rwa Radio rukiri mu mitima ya benshi bamukundaga, barimo aba bombi bagiye gukorana indirimbo, ntabwo batangaza niba koko iyi ndirimbo izaba igira icyo imugarukaho (Radio) dore ko umwe yari umugore we (Lilian) undi (Weasel) ari mugenzi we baririmbanaga muri Googlyfe.
Radio yapfuye ku wa 2 Gashyantare 2018, yasize abana batatu, babiri yababyaranye na Liliane Mbabazi ufite ababyeyi b’Abanyarwanda.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



