Ntimwitinye, mutinyuke ufite ikibazo akivuge ubuyobozi bumufashe kwiteza imbere — Guverineri Munyantwali

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, yabwiye abaturage bo mu Ngororero, mu Murenge wa Matyazo by’umwihariko abagore, ko bakwiye gutinyuka bakagaragaza ibibazo bafite ubuyobozi bukabafasha kwiteza imbere.
Ibi Guverineri Munyantwali akaba yarabitangaje ubwo  yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngororero, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku itariki ya 08 Werurwe 2018.
Mu ijambo rye, guverineri yagaragaje ko igikomeye cy’uyu munsi ari uko leta y’u Rwanda ishyize imbere mu guha Umunyarwanda wese agaciro. Yavuze ko kuri uyu munsi abanyarwandakazi bakwiye kwishimira intambwe bamaze kugeraho banafata ingamba zo kurushaho kwiteza imbere.
Guverineri Munyantwali yasabye ababyeyi gufata abana bose kimwe bagahabwa amahirwe angana babarinda kugira ipfunwe. Yagarutse kandi ku bagabo bagikubita abagore babo abasaba kubicikaho ahubwo bakabana neza mu kinyabupfura. Yabasabye gufatanya kurera abana babo no kubarinda.
Umuyobozi w’Intara yaboneyeho kandi gushishikariza abaturage kubyara abo bashoboye kurera, kugira isuku no kutabana n’amatungo mu nzu zabo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore(CNF) mu Ntara y’Iburengerazuba, Madamu Mukandekezi Franà§oise we yavuze ko intego y’u Rwanda muri uyu mwaka ari ukongera umubare w’abadamu n’abakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Muri uru rwego ngo CNF yakoze ibarura mu Ntara ry’abana b’abakobwa bifuza kwiga imyuga aho babaruye abagera ku 8425 ndetse na 714 barangije imyuga. Abarangije hakaba hari gahunda yo kubafasha kuzabona inguzanyo yo gutangiza imishinga naho kubifuza kwiga bagafashwa kubufatanye bw’inzego z’ibanze, igikorwa Guverineri w’Intara nawe yashyigikiye.
Mu buhamya yatanze ku buryo yiteje imbere, Madamu Musabyimana Thérèse, yagize ati:”natangiye ncuruza agataro k’inyanya, mva ku gataro niga kudoda aho natangiye ngura imashini imwe ndodera ku ibaraza ry’inzu…none ubu nashinze ateliye(atelier) irimo abagore 22”.
Guverineri Munyantwali Alphonse ahereye kuri ubwo buhamya yasabye abagore kutitinya, aho yagize ati: “Ntimwitinye, mutinyuke ufite ikibazo akivuge ubuyobozi bumufashe kwiteza imbere”. Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’abagore, Guverineri w’Intara yashyikirije Uwizeyimana Florence wize ibijyanye n’ubwubatsi inkunga ingana n’ibihumbi 100 bizamufasha kugura bimwe mu bikoresho yifashisha mu kazi ke.
Ibi birori byaranzwe n’ubusabane, ubuhamya no kugaragaza ibikorwa bitandukanye abagore bamaze kugeraho ndetse no guha ibiribwa abagore batishoboye. Ibirori byitabiriwe kandi na DepiteManirarora Annoncée watanze ibikoresho by’isuku bishyirwa mu cyumba cy’umukobwa ku rwunge rw’amashuri rwa Rwamiko mu Murenge wa Matyazo.
Iyi nkunga yakusanyijwe n’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko(FFRP) ku bufatanye n’umushinga Plan Rwanda. Mu Rwanda, umunsi mpuzamahanga w’umugore muri uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti:”Mugore, komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza”.
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *