Abaturage bo mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe n’imashini ikora imihanda imaze imyaka isaga icumi yarapfiriye mu muhanda uri mu kagari ka Mataba muri metero nka 300 uvuye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kayenzi, kuko ibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga muri uyu muhanda.
Uyu muhanda wapfiriyemo iyi mashini n’ubwo ari uw’ibitaka, unyurwamo n’abagenzi benshi ndetse n’ibinyabiziga dore ko wifashishwa n’abajya mu birombe by’amabuye y’agaciro mu kagari ka Cubi, Kirwa,… by’umwihariko kandi ukaba ari n’umuhanda uhuza Kamonyi na Muhanga ugana mu misozi ya Ndiza.
Niyitegeka Silyvestre umwe mu baturage bahatuye avuga ko iyi mashini barambiwe kuyibona muri uyu muhanda, ko nk’agace karimo gutera imbere iyi nayo ngo uretse kuba iteza impanuka mu muhanda inateje umwanda , asaba ubuyobozi kureba icyo bakora ariko ikahavanwa.
Yagize ati« iyi mashini imaze imyaka isaga icumi muri uyu muhanda ,uyu muhanda nawo ubwawo ni muto iyo moto cyangwa imodoka zihahuriye kugira ngo zizabisikane imbere yayo ni ikibazo gikomeye, si nibyo gusa rwose iteje umwanda iyi santeri yacu imaze kuba umujyi ukomeye ukwiye no kuba usobanutse»
Umwe mu bamotari bahakorera utashatse kugaragaza izina rye , we avuga ko kuba uyu muhanda ukoreshwa cyane n’imodoka zijya mu mabuye y’agaciro ndetse na za moto utibagiwe n’amagare bitewe naho iri, ngo hari ubwo umanuka aba yihuta agahura n’uzamuka nawe wafatiyeho ugasanga baragonganye cyangwa se kubisikana bikagorana bitewe n’ubuto bw’uwo muhanda.
Yagize ati«iparitse mu muhanda nawo ubwawo usanzwe ari muto ,uretse wenda nkatwe tuhavuka tumenyereye kuhakorera ariko iyo haje umushoferi cyangwa umumotari uvuye ahandi biramucanga agashiduka yayiguyemo hari n’abayurira rwose, iyo ari nijoro kuko haba hatanabona barayigonga cyane, nta muntu itabangamiye uretse natwe b’ibinyabiziga n’umunyamaguru bahamugongera».
Kayitesi Alice Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko iyi mashini yaheze muri uyu muhanda ubwo bari mu mirimo yo kuwukora neza , nyuma yo kubona ko rwiyemezamirimo wawukoraga atayihavanye bamusabye kuyihakura ngo ye kubangamira abawukoresha, ariko akaba atarabikoze ubu ngo bagiye kongera kumushakisha bamusabe kuyihavana byihuse.
Yagize ati« twari twagerageje guhamagara uwawukoreshaga ngo ayihavane atubwira ko kubera ko yapfuye burundu bisaba kuzaza akayihavana ariko babanje kuyihambura bagatwara ibikoresho biyikoze(piéces) ubu rero kubera ko atabikoze tugiye kongera kumushaka tubimusabe natabikora akarere tuzafata icyemezo tuyihakure ,tugiye kongera kubimusaba mu buryo bw’inyandiko kuko mbere twari twabiganiriye mu magambo ,ubu noneho turabimusaba mu nyandiko».
Iyi mashini imaze imyaka isaga icumi ihapfiriye ubwo barimo gukora umuhanda uturuka kamonyi kuri kaburimbo ukagera ku mugezi wa Bakokwe, ugabanya Muhanga na Kamonyi.

Uwambayinema M. Jeanne/ Bwiza.com – Kamonyi


