Kamonyi/Runda: Ku nkombe za Nyabarongo hongeye kugaragara Ingona

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, nibwo abaturage benshi bari bashungereye ahazwi nko kuri Ruliba bareba Ingona hakurya y’umugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Abakora mu mirima y’ibisheke mu gishanya cya Nyabarongo, bavuga ko iyi ngona yamaze amasaha agera kuri arindwi yakutse, bagakeka ko yaba ifite ibikomere. Yasubiye mu mazi nyuma yo kuyitera imijugujugu.

Aba baturage bavuga ko hari umurambo w’umuntu wahatoraguwe mu minsi ibiri ishize, by’umwihariko bakaba barasanze adafite bimwe mu bice by’umubiri, bagakeka ko ari iyi ngona yamuriye.

Uyu ati “Umusibo ejo twakuyemo umuntu yacitse ukuboko n’ukuguru hasigaye ikibuno cyonyine, polisi twarayihamagaye iraza tumukuramo iramujyana ku bitaro, dukeka ko ari ingona yamuciyemo kabiri ikamusiga”.

Undi na we ati “Twatoraguye umurambo mu mazi bigaragara ko ari ingona yamuriye,yari yamuriye akaboko, ukuguru n’ubugabo bw’uruhande rumwe irabutwara”.

Bakomeza bavuga ko uwo murambo wari ahegereye urukombe, igice kimwe kiri mu mazi ikindi kiri igasozi, bakemeza ko nta kindi cyaba cyaramuriye kitari ingona.

Aba baganiriye na Flash Tv, basaba abaturage kwirinda guca hafi y’inkombe z’uruzi rwa Nyabarongo ko bashobora kuhahurira n’ingona.

Ati “Ni ukwitonda, bakwitwararika kuko ingona ziba zimeze nabi”. Mugenzi we ati “Umuntu uza hano mu gishanga akwiriye kwirinda kwegera Nyabarongo, kuba yakaraba, yavomamo amazi, cyangwa ikindi kintu yahakorera, ahongaho yahamufatira”.

Mu mpeshyi ya 2017, nibwo mu Murenge wa Rugarika mu Karere Kamonyi na Mageragere muri Nyarugenge havuzwe imfu z’abantu batandukanye, bagiye bicwa n’ingona zabafatiraga mu gishanga cya Nyabarongo, imwe muri izo ngona yarishwe ariko inzego z’umutekano zigira inama abaturage ko batagomba kwirara ngo bibwire ko zishizemo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *