Hakizimana Celestin w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amunize.
Urupfu rwa Nyirantezimana Donatha na we w’imyaka 45 rwamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, ari na bwo umugabo we yahise atabwa muri yombi kuko bikekwa ko yamwishe amunize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine, avugana na Imvaho Nshya yemeje ayo makuru y’urupfu rw’uyu mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga.
Ati: “Ni byo koko uyu mugore yapfuye kandi harakekwa umugabo we witwa Hakizimana wahise anatabwa muri yombi kuko babanaga mu rugo.”
Yongeyeho ko impamvu y’uru rupfu ikirimo urujijo kuko uyu muryango utabaga ku rutonde rw’imiryango ibana mu makimbirane.
Ati: “Ntabwo turamenya icyaba cyatumye uyu mugabo yiyambura umugore ariko kandi ntabwo uyu muryango wabarurwaga mu miryango isanzwe iri ku rutonde rw’ibana ifitanye amakimbirane; bityo iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu mugore”.
Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ajyanye n’imibanire y’abagize umuryango kugira ngo bacungirwe hafi kandi bagirwe inama y’uko bakwiye kubana ntawuhutaje mugenzi we.
Umuturanyi witwa Munyaneza Pamphile na we yemeje ko nta makuru y’imibanire mibi bigeze bamenya ko yari muri uyu muryango, bityo na bo byabatunguye.


