-Turagusaba gukemura ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi
-Turifuza ko akarere kacu kava ku mwanya wa 19, kagasubira ku wa 3
-Imyubakire y’akajagari icike muri Kamonyi
– Ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi bizamurwe
Ibi ni bimwe mu bibazo abaturage n’abayobozi batandukanye bakirije umuyobozi mushya w’akarere ka Kamonyi kari kamaze amezi atandatu katamufite. Ibyibandwaho cyane ni ukwita ku bikorwaremezo no kwesa imihigo.
Nyuma y’amatora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017, nibwo bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo, basaba Kayitesi Alice wari umaze gutorwa, gukora ibishoboka byose Kamonyi ikongera guhiga utundi turere mu kwesa imihigo.
Mukasano Imaculee wo mu murenge wa Rukoma, agira ati “turifuza ko umuyobozi mushya wagiyeho,yakwita ku bikorwaremezo cyane cyane umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi,kuko nibyo bibangamiye aka karere muri rusange”.
Kayitesi Alice abaye umuyobozi w’akarere mu gihe aka karere kari kamaze amezi 6 kadafite umuyobozi, ibi ngo nibyo byanatumye gasubira inyuma kuko ubu kabarizwa ku mwanya wa 19 mu kwesa imihiho 2016/2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel, avuga ko akarere ka Kamonyi katarenzaga umwanya wa 3, ubu kakaba kageze ku wa 19 mu turere 30, arasaba uyu muyobozi mushya kugasubiza isura nziza.
Agira ati”Nyakubahwa Meya, turagusaba gukora ibishoboka byose, aka karere kagasubira ku mwanya mwiza twahozeho, ni cyo cyintu cya mbere tugusaba kwitaho”.
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, asaba uyu muyobozi kuzamura ubukungu bw’aka karere, hashingiwe ku buhinzi n’ubworozi, cyane cyane kuvugurura urutoki.
Yamusabye kandi kwita ku kibazo cy’imyubakire yo mu kajagari yakunze kugaragara muri aka karere, ahubwo hakubakwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’aka karere.
Mu byo uyu muyobozi kandi agomba kwitaho, harimo kuvugurura udusanteri tw’ubucuruzi, kwita ku isuku cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi,…
Kuba Kayitesi Alice watorewe kuyobora aka karere asanzwe azi ibibazo gasanzwe gafite, uruhande rumwe bishobora kumworohera kuko yagakoreyemo igihe kinini, uyu muyobozi nawe kandi avuga ko agiye gukora ibishoboka byose hamwe nabo bakorana, bakakavana kuri uyu mwanya wa 19.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kayitesi Alice watorewe kuyobora Kamonyi ni muntu ki?
Kayitesi Alice, afite imyaka 37,arubatse afite umugabo n’abana batatu. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu gucunga imishinga. Mu mirimo itandukanye yakoze,yabaye umurezi,ubu akaba yari umukozi wa Leta mu rwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu NISS (National Intelligence Security Services) imirimo yakoreye mu karere ka Kamonyi,ubu akaba yari amaze ukwezi yimuriwe mu karere ka Muhanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambajinema M.Jeanne/Bwiza.com


