Kampala: Abapolisi 4 bakurikiranweho kwiba kwa ambasaderi asaga miliyari 2

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda yashinje mu rukiko abantu 12 barimo abapolisi 4 bayo bakekwaho icyaha cy’ubujura bukabije bakoze kwa Ambasaderi Barbara Nekesa Oundo akaba n’umubitsi w’ishyaka NRM, aho bibye asaga miliyari 2 z’amashilingi.

Ambasaderi Barbara Nekesa Oundo ni Ambasaderi wa Uganda muri Afurika y’Epfo ufite icyicaro i Pretoria.

Nubwo iperereza rigikomeje, Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, ku wa Mbere yatangaje ko barimo kubona poropagande mbi nyinshi nyuma yo kugoreka imyanzuro y’uru rubanza bituma atanga amakuru y’ibanze.

Nk’uko polisi ibitangaza, ku itariki ya 5 Ukuboza 2023, ubujura bwabereye mu rugo rwa Hajji Sulaiman Mafabi Lomolo n’umugore we Ambasaderi Barbara Nekesa Oundo muri Paruwasi ya Kyeyitabya Bukasa mu Murenge wa Makindye, mu Karere ka Kampala.

Ubushakashatsi bwakozwe na polisi bugaragaza ko abo bashakanye bari bafite amafaranga yari ayabo umupolisi uzwi ku izina rya Michael Wango yari azi ibyayo nyuma yo kumara hafi umwaka umwe mu rugo rwabo nk’ukuriye abahashinzwe umutekano. Bivugwa ko uyu mupolisi yamenye ko umukoresha we yari abitse amafaranga menshi mu mashilingi ya Uganda ndetse no mu madorari ya Amerika.

Kubera iyo mpamvu rero, umupolisi Wango yateguye gahunda hamwe n’abandi bapolisi barimo Sgt Sharif Mugoya, Arinda Edgar, Rogers Nuwagaba na Dominic Ingiro. Bari bafite kandi umumotari uzwi nka Josh Kalinda wari uhagaze hanze yiteguye kubatwara.

Enanga yagize ati: “Ku itariki ya 5 Ukuboza 2023 ubutumwa bwarasohojwe.”

Kugira ngo birinde gufatwa, kuri uwo munsi Wango wacuze umugambi wo kwiba, yahagaritse sisitemu yo gutabaza yagenzurwaga n’abashinzwe umutekano maze aca urutsinga rw’amashanyarazi yashyizwe ku ruzitiro kandi ahindukiza camera z’umutekano n’amatara abyerekeza mu kindi cyerekezo.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Ukuboza, PC Mugoya Sharif, Arinda Isaac na Pallaso wari wasimbuye Dominic Ingiro, binjiye mu rugo maze bategereza amasaha agera kuri atandatu kugeza mu ma saa kumi z’igitondo ubwo batangiraga akazi. Icyakora, Enanga yavuze ko batamenye ko bafashwe na camera z’abaturanyi.

Enanga yavuze ko abapolisi bahindutse abajura babanje gukomeretsa ku mutwe Wango wari ku izamu kugira ngo yerekane ko yatewe noneho bafata imbunda ebyiri yari afite. Bahise bahatira abakozi bo mu rugo kubayobora mu nzu nkuru kandi imbere mu nzu bamena imiryango ine bagera aho ambasaderi yari yihishe.

Ati: “Bamugezeho, bamuhatira kubayobora aho amafaranga ari maze batora imifuka itanu y’amafaranga, DVR ya camera z’umutekano, Iphone promax, barangije barazimira n’imbunda ebyiri bajugunye mu murima w’ibirayi uri hafi aho.”

Byagaragaye ko kubera ko aba bantu basohotse ahagana mu ma saa kumi nimwe za mu gitondo, babanje kwihisha mu rutoki aho bavuye PC Edgar Arinda na Isaac Mugoya basimbukira kuri moto ya Josh Kalinda wari utegereje bafite imifuka ibiri y’amafaranga mu gihe Pallaso w’umusivili yasimbukiye ku yindi moto.

Igitangaje nk’uko iyi nkuru dukesha The Observer ikomeza ivuga, Pallaso yafashe iyindi nzira afite imifuka itatu y’amafaranga mu gihe abapolisi basubiye mu kigo cyabo cya Nsambya aho bagabaniye iminyago yari mu mifuka ibiri.

Icyakora, amakuru avuga ko abakekwaho icyaha bavuze ko kubera ubwoba bw’umuzamu watunze itoroshi mu rutoki aho bari bihishe bwa mbere byatumye bahata imifuka ibiri y’amafaranga.

Bukeye bwaho mu gitondo, Ambasaderi Nekesa Oundo yatangaje ko yibwe miliyoni 41 z’Amashilingi mu gihe umugabo we, umuherwe Hajji Sulaiman Mafabi Lomolo, yibwe agera kuri miliyari 2.2.

Hagati aho, abapolisi bose bamenyekanye nka Michael Wango, Edgar Arinda, Mugoya Sharif n’abandi bane bakurikiranyweho n’urukiko rw’ibanze rwa Makiindye ibyaha bine by’ubujura bakaba bari muri gereza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *