Kampala: Abayoboke ba NRM bariye karungu bateye icyicaro gikuru cy’ishyaka abayobozi barahunga

Sangiza iyi nkuru

Icyicaro gikuru cy’ishyaka NRM i Kampala kuri uyu wa Kane cyagabweho igitero n’abakandida barenga 200 batsinzwe mu matora rusange yo mu 2021 yabereye muri Kampala, basaba ko basubizwa amafranga bakoresheje kandi bashinja abayobozi babo kubirengagiza .

Amakuru aturuka aho iki cyicaro giherereye ku muhanda wa Kyadondo avuga ibyabaye biteye ubwoba byatumye abayobozi mu bunyamabanga bw’ishyaka rya NRM bahunga ibiro byabo.

Aba bakandida bari bagiye guhura n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka, Richard Todwong, hamwe n’abandi bayobozi, ariko haza kuvuka akavuyo ubwo babwirwaga ko abayobozi bari bagiye kureba batari hafi aho.

Batangiye guhondagura irembo ry’umuhondo basakuza, bahamagara abayobozi babo mu mazina yabo babashinja ko batabitayeho nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Itsinda ryiyemeje kutazava ku cyicaro cy’ishyaka kugeza bahuye n’abayobozi bagiye kureba ndetse bamwe bicara imbere y’irembo, bahatira abayobozi b’ishyaka guhamagara abapolisi.

Abapolisi bahageze, bamwe mu bari bagize iryo tsinda bemerewe kwinjira mu kigo mu gihe abasigaye bagumye hanze bakomeza gutuka abayobozi babo kubera ko bibagiwe akababaro kabo.

Matia Lukwago, wari ukuriye abakandida ba NRM mu Karere ka Kampala, yagize ati: “Turababara nkaho tutari abayoboke ba NRM.”

Yongeyeho ati: “Umuyobozi w’ishyaka yasezeranyije ko azashyigikira abayobozi bose b’ishyaka baturutse muri division eshanu za Kampala. Yabanje gutegeka PPS (umunyamabanga mukuru uhoraho) gukemura ikibazo ariko ntacyo yakoze ku bibazo byacu. Nyuma yaje kudushyikiriza umunyamabanga mukuru, ariko na we yarabuze. ”

Mu 2021, Perezida Museveni yari yagiranye inama mu muhezo n’aba bakandida muri Kololo i Kampala anabasezeranya kuzakemura ibibazo byabo.

Lukwago na bagenzi be ndetse bakangishije kuzava mu ishyaka rya NRM bakinjira muri NUP ya Bobi Wine cyangwa mu ihuriro riharanira impinduka za demokarasi (FDC) mu gihe abayobozi b’ishyaka bakomeza “gukina” n’itsinda rye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *