Igipolisi cya Uganda kuri station ya polisi yo ku muhanda wa Kira yataye muri yombi abagabo babairi bagenderaga kuri moto bambaye gisivili bose bafite n’imbunda.
Abafashwe ni Elias Elibu na Charles Emeru bafatiwe ku muhanda wa Bukoto n’itsinda ry’abapolisi bayobowe na Komanda wa Kira Road Police, SP Micheal Kasigire. Aba bombi bakaba bafatanywe n’imbunda ebyiri.
Ubwo babazwaga, aba bagabo babwiye polisi ko bakorera ikigo cy’umutekano kitwa Tactical Security Services gifite icyicaro Ntinda muri Kampala ku muhanda Mutesa II nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Itabwa muri yombi ry’aba nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi muri Kampala, Luke Owoyesigyire, ngo rikaba ryakurikiye impungenge zagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu baturage bakunda umutekano bavugaga abantu bihishe mu mutwe bari kugendana imbunda ku muhanda Kyanja-Kisasi bari kuri moto ifite numero UEU 497T.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Owoyesigyire yavuze ko iki kigo cy’umutekano bakibajije bakangenzura imyirondoro y’aba bantu, bagahita bakakibwira ibyo ibigo by’umutekano byigenga biba bigomba kubahiriza.


