Umunyamakuru mu gihugu cya Uganda, Anita Fabiola, wanabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’iki gihugu, inshuti ze za hafi zirashimangira ko atwite inda y’umusore witwa Ed Cheune, bivugwa ko yaba ari umupfumu muri Afurika y’Epfo.
Inshuti za hafi za Anita nizo zemeza aya makuru ko atwite inda ya Ed Cheune, iby’urukundo bafitanye bikaba byaramenyekanye kuva muri Nyakanga uyu mwaka ubwo uyu mukobwa yagaragara mu nyubako y’uyu musore i Muyenga i Kampala bari kumwe, nyuma baza no kugaragara bari kumwe mu modoka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu nshuti ze, yatangarije ibinyamakuru byo muri Uganda iyi nkuru, agira ati “Aratwite ariko ntiyifuza ko hagira umuntu ubimenya”..
Uyu mukobwa udashaka ko abantu bamenya ko atwite, ngo ahakana yivuye inyuma ibyo gutwita kwe ndetse akanahakana ibyo kuryamana n’uyu musore bamwe bita umupfumu.
Abantu benshi bategereje kuzumva icyo Ed Cheune, azatangaza ku makuru amuvugwaho mu gihe azaba yaje muri Uganda we n’itsinda bakorana, ubwo bazaba bitabiriye ibirori byo ku itariki ya 19 Ukuboza 2017 i Kampala.
Mu mwaka wa 2014, nibwo Fabiola yabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda ari nabwo yarushijeho kumenyekana, ubu akaba akora ibiganiro kuri Televiziyo imwe muri Uganda ndetse ibiganiro bye bigakundwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com




