Lillian Nakaweesi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Liane, avuga ko isi iyobowe n’amafaranga, ku bwe ntabwo yabaho nabi afite igitsina, yabura igitsina akabaho nabi ariko abuze ibiryo ntacyo yaba.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Uganda gitangaza amakuru ajyanye n’imyidagaduro, yabajijwe impamvu atakigaragara cyane mu muziki, asubiza avuga ko ahari kandi ntaho yagiye.
Ati: “nari mpuze ndi muri studio, ndimo gukora n’amashusho y’indirimbo yanjye yitwa “SIIMU BUBI”, umuziki wanjye urashamaje, ni uwa buri wese, abana, urubyiruko ndetse n’abashaje,intego yanjye ni uko unyura buri wese kuko ni ibiryo kandi bigomba kuryohera buri wese”.

Umunyamakuru amuhitishijemo kugira igitsina cyiza n’amafaranga, yamusubije agira ati: “Mbabarira! Amafaranga niyo ayoboye isi, nshobora kubaho nabi ntafite igitsina cyangwa se mfite kibi ariko ntabwo nabaho nabi ngo nuko nabuze ibiryo ku meza, amafaranga ni buri kimwe cyose”.
Uyu mukobwa wirata ubwiza n’imiterere y’umubiri we, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, nta gihembo na kimwe mu bitangwa mu ruhando rwa muzika yari yegukana, ku bwe agahamya ko ataribyo agambiriye. Avuga ko abaye adakora umuziki, yagana inzira yo kumurika imideli.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


