Kuri uyu wa Kane, Umuraperi Kanye ‘Ye’ West yahagaritswe ku rubuga rwa Twitter kubera amagambo atavugwaho rumwe yatangaje ashimagiza Hitler, nk’uko byatangajwe na nyiri uru rubuga nkoranyambaga, Elon Musk .
Uyu muraperi w’umunyamerika, bivugwa ko afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, yemeye ko yishimiye Hitler n’Abanazi ubwo yaganiraga n’uwitwa Alex Jones, kuri radiyo y’abahezanguni b’Abanyamerika.
Mu kiganiro kuri iyi radio, West yagize ati: “Ndambiwe ibirango, buri muntu yazanye ikintu cy’agaciro, cyane cyane Hitler”. “Nkunda Hitler.”

Atangaza ko konti ye izahagarikwa, Musk yavuze ko uyu muhanzi wegukanye ibihembo byinshi yarenze ku itegeko rya Twitter “ryo kurwanya gushishikariza urugomo”.
Konti ya West yari imwe muri konti nyinshi z’ibyamamare zari zasubijwe kuri Twitter nyuma y’uko umuherwe Musk aguze uru rubuga mu Kwakira.
Kanye West yari aherutse n’ubundi guteza urunturuntu ubwo yavugaga amagambo yo kwibasira Abayahudi bituma ibigo bimwe na bimwe byakoranaga nawe nka Adidas bihagarika amasezerano bari bafitanye.

Muri iki kiganiro na Alex Jones, uzwiho guteza imbere ingengabitekereo y’uko ubwoko bw’Abazungu buruta ubundi bwoko bwose bw’abatuye Isi, Kanye West yagaragaye muri studio yipfutse mu maso hose n’amaso atagaragara.
Yagize ati: “Mbona ibintu byiza kuri Hitler”. “Uyu mutipe … yahimbye imihanda minini, ahimba mikoro nkoresha nk’umucuranzi. Ntushobora kuvuga mu ruhame ko uyu muntu nta kintu cyiza yakoze, kandi ndabirambiwe.”
Jones yagerageje kumunyomoza avuga ko “Abanazi bari abagizi ba nabi kandi bakoze ibintu bibi cyane”.
Uyu muraperi aramusubiza ati: “Ariko bakoze n’ibintu byiza.” “Tugomba guhagarika gutuka Abanazi igihe cyose … Nkunda Abanazi.”


