Kapiteni Mbaye Diagne, yavukiye I Coki muri Senegal hafi na Dakar umurwa mukuru, tariki ya 18 Werurwe 1958. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, yari umwe mu basirikare ba MINUAR bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Yaguye I Kigali tariki ya 31 Gicurasi 1994, ahamaze umwaka umwe.
Ku myaka 36, Mbaye yitangiye ikiremwa muntu, mu gihe abatutsi bahigwaga bukware n’Interahamwe. Inkuru ya VOA, iributsa isi yose kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu banyamahanga barwanye ku Batutsi bahigwaga muri jenoside, harimo na Kapiteni Mbaye.
Umwe mu bakoranaga na Mbaye, abwira VOA uko yitwaye muri ibyo bihe by’amage, abandi bose barebera, akiyambura amabwiriza y’abamukuriye muri MINUAR, akabasha kurokora abatutsi basaga 50.
Mark Doyle agira ati: “Mbaye niwe wemeye guhungisha abana 5 ba Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agatha wari umaze kwicwa, abajyana muri Mille Colline, ahitwaga ko hatekanye kubwa MINUAR. Yageze no kuri Sainte Famille, ahangana n’abashakaga gufata ku ngufu Abatutsikazi bahahungiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbaye afatanyije na bamwe muri bagenzi be, babangamiye iyicwa ry’Abatutsi imbere muri Kiliziya, nubwo bitabujije ba rukarabankaba kwivugana abandi, hanze yayo.
“ Yari umusirikare usanzwe, ugendera ku mabwiriza y’abayoboye ubutumwa bw’amahoro mu Rwanda, ariko yagaragaje ko adasanzwe. Yanyuze mu mabariyeri menshi, ahungisha abahigwaga bitari mu byo yatumwe”.
Mark Doyle akomeza agira ati “Hari ubwo Mbaye yafashe abantu abakura kuri Mille Collines abajyana ku kibuga cy’indege I Kanombe ashaka kuburiza indege ngo bahunge, ariko urutonde rw’abo atwaye ruza kumenyekana atarabageza ku kibuga. Radio rutwitsi y’abahutu, RTLM yatangaje urwo rutonde incuro nyinshi, isaba interahamwe kuzibira imodoka za MINUAR zibatwaye. Interahamwe zihagaritse izo modoka, Mbaye yasohotsemo n’umujinya mwinshi, abwira interahamwe ati [Aba bantu ni abanjye, murabica ariko mumvanyemo umwuka]”.
Nubwo yaganjwe agasubizwa kuri Mille Collines, abo bantu basimbutse urw’uwo munsi. Gusa nawe ntibyamuhiriye, kuko tariki 31 Gicurasi yagwiriwe na bombe agana mu gice cyagenzurwaga n’abahanganye na leta ya Kigali, -Inkotanyi, arahagwa.
Uyu munyasenegali ni urugero rwiza rw’umusirikare, witandukanya n’amabwiriza yo hejuru akitangira abantu aho rukomeye. Yabuze ubuzima bwe arwana ku bundi buzima. Nawe Imana imukomeze mu iruhuko ridashira.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Bwiza.com
Â



