cape-verde-world-cup-captain-accused-of-raping-team-translator-thumbnail

Kapiteni wa Cape Verde mu Gikombe cy’Isi aregwa gufata ku ngufu umusemuzi w’ikipe

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Ryan Mendes, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umugore wakoraga nk’umusemuzi w’iyo kipe mu rugendo rwabereye muri Nouvelle-ZĂ©lande.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Globo cyo muri Brazil, uwo mugore w’Umunyabrazil, utatangajwe amazina, yari yarahawe akazi ko gufasha ikipe ya Cape Verde nk’umusemuzi mu mikino ya FIFA Series yabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Avuga ko nyuma y’umukino Cape Verde yakinnye na Chile ku wa 27 Werurwe, yatumiwe mu nama yabereye muri hoteli. Agezeyo ngo yasanze atari inama y’akazi ahubwo ari igiterane cyo kwidagadura, ahitamo kuhava.

Uyu mugore arega ko Ryan Mendes yamukurikiye kugeza ku cyumba cye cya hoteli, akinjirana ku gahato ubwo yari amaze gukingura urugi. Mu buhamya yahaye polisi ya Nouvelle-Zélande, yavuze ko yamunize, amukubita, amuruma, hanyuma akamufata ku ngufu.

Nyuma y’ibyabaye, yafashe amafoto agaragaza ibikomere byo ku ijosi, anajya kwivuza ku ivuriro ryita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Isuzuma ry’abaganga ryagaragaje ibikomere ku ijosi, amabere, iminwa ndetse n’ibikomere byo mu myanya ndangagitsina. Ibyo bimenyetso byashyikirijwe polisi ya Nouvelle-ZĂ©lande ku wa 10 Mata.

Uyu mugore avuga ko yanamenyesheje nibura abayobozi batatu b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Cape Verde ariko ko nta gisubizo yigeze ahabwa.

Ku wa 10 Gicurasi, we n’umugabo we bohereje ikirego cyanditse muri Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Cape Verde na FIFA, basaba ko Ryan Mendes yakumirwa mu Gikombe cy’Isi, banashyiraho raporo z’abaganga nk’ibimenyetso. Avuga ko na bwo nta gisubizo bahawe.

Mu itangazo yahaye SPORTbible, umuvugizi wa FIFA yavuze ko uru rwego ruri gukorana n’inzego z’ubutabera za Nouvelle-ZĂ©lande, ariko ko rudashobora kugira ibindi rutangaza mu gihe iperereza rigikomeje.

FIFA yongeyeho ko ifata uburemere buri kirego cyose cy’ihohoterwa cyangwa imyitwarire mibi, kandi ko ifite uburyo busobanutse bwo kwakira no gukurikirana ibirego nk’ibi.

Kugeza ubu, Ryan Mendes araregwa gusa kandi nta rukiko ruramuhamya icyaha. Iperereza riracyakomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply