Karekezi Olivier yasinyiye gutoza Rayons Sports Seninga yongera amasezerano muri Police FC

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yamaze gusinyira gutoza ikipe ya Rayon Sports, mu gihe Seninga Innocent na we yongerewe amasezerano yo gutoza ikipe ya Police FC kugera muri 2020.

Seninga yongerewe aya masezerano y’imyaka itatu nyuma yo gufasha ikipe ya Police FC kuza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iheruka y’icyiciro cya mbere mu mwaka 2016/2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Seninga Innocent yemeje ko yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Police FC. Si we gusa kuko n’abandi batoza bamwungirizaga nabo bahawe amasezerano y’imyaka Itatu.

Seninga yavuze ko igikomeye bamunsabye ari ugushaka ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda, ati ” Birasaba gukora cyane, byibura tukabona kimwe muri 2 bikinirwa hano mu Rwanda.[…] Abakinnyi nifuzaga mu ikipe ya Police FC bamaze kubangurira, ubu nanjye ngiye gukora cyane, dushake uko twakwegukana igikombe.[…] .

Badusabye gukomeza kuzamura urwego rw’abakinnyi bafite impano, akaba ari ikintu nzakomeza gukora uko Abeddy na Mico Justin uyu mwaka bazamutse cyane, n’abandi bakinnyi bizagende kuriya. Police FC mu myaka ishize yakomeje kugenda itanga abakinnyi beza, uyu mwaka na bwo bizakomeza turebe ko havamo undi Danny Usengimana cyangwa Tuyisenge.”

Police FC yamaze kugura abakinnyi 5 barimo Ishimwe Zappy (utari ufite ikipe), Nsengiyunva Moustapha wavuye muri Rayon Sports, Bertrand Iradukunda na David Nzabanita bakiniraga Bugesera, na myugariro Fiston Munezero wakiniraga Rayon Sports.

Rayon sports na Karekezi, Katauti na Ramadhan

Karekezi watozaga ikipe yo muri Suede yamaze gusinyira gutoza Rayon Sports nyuma yuko umutoza Masudi Djuma wayitozaga ayisezeyeho kubera ubwumvikane bucye yagiranye n’iyi kipe.

Karekezi yifuza kuba yafatanya na bagenzi be bakinanaga mu Mavubi barimo Ndikumana Amadi Katawuti na Nkuzingoma Ramadhan nk’umutoza w’abazamu.

Uyu mutoza azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3. Karekezi yakinnye mu ikipe ya APR Fc ari na kapiteni wayo ndetse n’uw’Amavubi. By’umwihariko Amavubi yayakiniye imyaka 13, kuva mu mu 2000 kugeza 2013, akba n’umwe mu bayitsindiye ibitego byinshi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *