Karekezi Olivier yatangiranye umurindi muri Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier, yatangiye akazi ke k’ubutoza kuri uyu wa 28 Nyakanga, ubwo yatozaga iyi kipe mu myitozo yabereye kuri stade ya Mumena wabonaga afite ishyaka ridasanzwe, asaba abafana ba Rayon kumuha umwanya ubundi akabaha intsinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imyitozo yamaze amasaha 2, abafana ba Rayon bari benshi bareba uburyo umutoza mushya arimo atoza abakinnyi, Karekezi yakoresheje imyitozo irimo iy’imbaraga, kwiruka, guhanahana imipira, imyitozo yashojwe n’umukino wamaze igihe gito wahuje abakinnyi ba Rayon bari bigabanyije amakipe 2.
Karekezi Olivier w’imyaka 34 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ikipe ya hano iwacu ya APR Fc nk’umukinnyi magingo aya arabarizwa mu Rwanda aho yaje gutoza ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru.
Uyu mutoza wamenyekanye cyane ku izina rya Danger man akiri umukinnyi ,yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe mu rukerera rw’uyu munsi ahagana ku isaha ya saa 2:00′ ari kumwe n’umufasha we ndetse n’abana be 2, akaba yaje akubutse mu gihugu cya Suede ndetse akaba yakiriwe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sport nka Gakwaya Olivier ,n’umutoza uzamwungiriza muri iyi kipe, Ndikumana Hamad Katawuti wari waje kumuha ikaze nk’uwo bagiye gufatanya imirimo bahawe y’ubutoza
olivier2
Karekezi akaba agiye gutoza iyi kipe ibitse igikombe cya Shampiyona, imyaka 2 ndetse bikaba binavugwa ko azajya ahabwa amafaranga asaga Milliyoni 1.5 nk’umushahara wa buri kwezi ni mu gihe mbere byavugwaga ko we yifuzaga ko yazajya ahabwa umushahara ukabakaba muri Milliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo waramukijwe iyi kipe ngo ayibere umutoza yari asanzwe atoza abakiri bato bari munsi y’imyaka 17 mu gihugu cya Suede ndetse n’umwaka ushize akaba yarabaye umutoza mwiza w’umwaka utoza abakiri bato muri icyo gihugu, kuri ubu akaba aje gukorera mu ngata uwahoze ari umutoza w’iyi kipe, Irambona Masoud Djuma wasezeye kumugararagaro nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports n’ikipe ya Azam fc yo muri Tanzaniya ari na bwo iyi kipe ikomoka i Nyanza yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona cy’umwaka wa 2016-2017
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati ” nejejwe no kuba ngarutse ku ivuko, kuba ngiye gutoza ikipe ya Rayon Sports ariko narakiniye mucyeba wa yo, APR Fc nta gikuba cyacitse, icy’ingenzi nuko bampaye akazi bambonamo ubushobozi kandi nanjye nzagakora nk’umutoza w’umunyamwuga kandi nizeye ko nzagerana na Rayon Sports kuri byinshi byiza”
Uyu mutoza wabaye umukinnyi w’inkingi ya mwamba mu kibuga hagati, ni umwe mubafashije u Rwanda kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika kimwe rukumbi Amavubi amaze kwitabira cyabereye muri Tuniziya muri 2004 n’ubundi muri Rayon Sports azaba yungirijwe nabo bari kumwe muri icyo gikombe nka Ndikumana Hamad Katawuti uzaba ari umutoza wa 2 ndetse na Nkunzingoma Ramadhan uzaba ari umutoza w’abanyezamu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu Karekezi akaba afite impamyabushobozi ya A (lisanse) mu butoza yahawe na FIFA gusa nubwo kugeza ubu ari umutoza yabanje kuba n’umukinnyi mu makipe agiye atandukanye nka APR Fc,Helsingborgs IF, Hamarkameratene ,Osters IF, CA Bizertin ,Trelleborgs FF,Raa IF ari na yo yasorejemo umupira w’amaguru nk’umukinnyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *