umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukankusi_athanasie_yijeje_abarokotse_ko_ibibazo_bafite_bamugejejeho_bigiye_gushakirwa_ibisubizo_byihuse.jpg

Karengera: Umubiri w’Umututsi wazize jenoside wabonywe mu isambu washyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe mu cyari komini Karengera, perefegitura ya Cyangugu mu karere k’ubu ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyinguramu cyubahiro umubiri wabonywe mu isambu ya paruwasi gatolika ya Mwezi mu murenge wa Karengera, nk’uko byavuzwe n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge Ntirenganya JMV, ngo wabonywe n’abahingaga urutoki muri iyi sambu yari ihinzwe bwa mbere kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa.

Avugana na Bwiza.com nyuma yo gushyingura uyu mubiri mu cyubahiro, Ntirenganya JMV, yayitangarije ko,aha uyu mubiri wabonywe n’abahingaga urutoki muri iyi sambu mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ari munsi y’icyobo cyajugunywagamo abatutsi bicirwaga kuri pariwasi gatolika ya Mwezi no ku biro by’icyari komini Karengera, abawubonye babona umutwe gusa,ibindi bice birabura.

Ubonwa hacukurwa umwobo wo guteramo insina,bakaba ngo batarabashije kumenya nyiri uyu mubiri,ariko kuba ari uw’umututsi wishwe icyo gihe bakabihamirizwa n’uko wakuwe muri metero zitarenze 5 z’icyo cyobo cyajugunywagamo abicwaga,hakaba nta rindi rimbi ryahigeze, indi mibiri yari yarakuwe muri icyo cyobo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntendezi,ihavanwa ijyanwa mu rwa Gashirabwoba rumaze kuzura.

Ku kuba kugeza ubu hari imibiri ikiboneka bahinga, bakora imihanda,bubaka amazu n’indi mirimo, nyamara hashobora kuba hari abafite amakuru bakinumira, Ntirenganya,ati’’ Tubona biterwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside icyaritse muri bamwe batarava ku izima ngo bagane inzira ya ndi umunyarwanda nk’abandi banyarwanda, kuko kuba hari ababa bafite amakuru y’aho imibiri y’abacu iri, bamwe ari na bo babishe cyangwa abo mu miryango yabo babirebaga, ntibavuge kugeza ubwo umubiri uboneka hakorwa imirimo inyuranye,tubibonamo ikibazo gikomeye cyane.

Kugeza ubu hari n’indi mibiri itaraboneka, nyamara bavuye ku izima bakatubwira aho iri igashyingurwa mu cyubahiro byarushaho kuturuhura imitima,twese n’iyabo ikaruhuka kuko ntekereza ko na yo idatuje.’’

Yakomeje ati: “Nk’ubu umwaka ushize twashyinguye undi mubiri w’umwana munsi y’aho isoko rya Mwezi ryubatse ubu,twari twagiyeyo kuhashaka imibiri twabuze,twamaze kumenya amakuru ko hari iyaba ihari, dusangayo uwo, kandi nyamara hari abafite utubari hafi aho, bamwe bari banahaturiye ubwo Jenoside yakorwaga,babicecetse, tugakeka ko hari n’abafite amakuru y’iyo mibiri yindi dukomeje kubura batayatanga,bikadushengura imitima cyane. Ariko kwigisha ni uguhozaho,ahari bazagera aho bave ku izima baturangire aho iri ishyingurwe mu cyubahiro.’’

Mu buhamya bwatanzwe na Nkurikiyimfura Alphonse, umwe muri mbarwa baharokokeye, yavuze ko abatutsi bari batuye icyari komini Karengera bakubititse kuva kera, aho bamwe bangazwaga,abasigaye bagahora batotezwa,bakubitwa batazi icyo bazira, abana birukanwa mu mashuri, abitwa ko bakora mu miriro inyuranye bakayikora imitima itari mu bitereko kubera guhozwa ku nkeke, bacyurirwa buri munsi ngo bazasange inyenzi zene wabo aho zahungiye,dore ko na Bweyeye byavugwaga ko zigeze gutera yari muri iyi komini.

Ati: “Ibyo byose twakorerwaga byasojwe na karundura ari yo Jenoside,noneho batwicira kutumara, aha, uretse abafite ibikomere ku mitima, na ho ubundi ntawahatemewe ngo arokoke, ariko ngerere bashoboye kurokoka,batatemwe, turishimira ko tumaze kwiyubaka. Abana barize,abafite akazi bagakorana umutekano,dufite noneha Leta ihuza abanyarwanda bose, ngasoza mbasaba mwese kuba umwe nk’uko Leta yacu nziza ibitwigisha.’’

Nyuma y’ikiganiro ku mibereho y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu kugeza ubu, cyatanzwe n’ushinzwe uburezi muri uyu murenge,Cyiza Pascal, cyagarutse ku bumwe bw’abanyarwanda bwashegeshwe na politiki mbi za mbatanye mbategeke zagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi,n’imbaraga Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyize mu gusubiza agaciro abanyarwanda bari barambuwe n’ababanyapolitiki babi babavanguraga ,mu izina ry’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rw’umurenge wa Karengera, ( Rtd) ACP Rugwizangoga Révérien, yagaye cyane abo banyapolitiki babi bashyize igihugu mu rwobo,anashimira ariko ingabo zari iza APR zitanze zikagarurira abanyarwanda ihumure.

Yaboneyeho gushimira urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka no kumva aya mateka yose,arusaba kuyakuramo isomo ryo kutazemera ubugome nk’ubu busubira muri iki gihugu, na we agaya abacyibitsemo ingengabitekerezo ya Jenoside badashaka kwerekana aho bazi hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ngo ngo ishyingurwe.

Yashimiye abarokotse Jenoside uburyo bashinyiriza bagakomeza ubuzima,abasaba kutagira ikibaca intege mu iterambere,ko Leta ikora ibishoboka byose ngo babeho neza,kandi ko itazahwema kubikora.

Muri uyu muhango , hanagarutswe ku bugome ndengakamere bwakozwe n’uwari Burugumesitiri w’icyari komini Karengera sinzabakwira Straton, wageze n’aho ava mu kabari yari arimo igitaraganya ubwo hari umupolisi wari urashe mu kirere ngo abicanyi bagire ubwoba bahunge ntibice abatutsi bari bahungiye kuri iyi komini, akamwaka iyo mbunda agategeka ko abatutsi bicwa, bakicwa urw’agashinyaguro.

Banashimira nyakwigendera padiri Ubald Rugirangoga wiciwe umubyeyi bikozwe n’uyu Burugumesitiri, nyamara Padiri Ubald akabirenga akarihira amashuri umwana w’uyu mwicanyi kabombo wanabifungiwe akaba yararangije igihano yakatiwe n’inkiko,ineza y’uyu mupadiri ikaba igomba kuba urumuri rutazima ruhora rumurikira imitima y’abatuye uyu murenge bose yavukagamo.

Mu bibazo byagaragajwe abarokokeye muru uyu murenge bafite nk’uko byavuzwe na Gitifu wawo Nsengiyumva Zablon,harimo icya bamwe muri bo baba mu nzu zishaje cyane bakeneye amacumbi byihuse, abashaje cyane batabona inkunga y’ingoboka, n’icy’ababura amahirwe yo kugira icyo bahabwa babwirwa ko hari ibindi bahawe kandi nyamara bagikennye cyane, ibyo byose umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie yabijeje ubuvugizi no kubikemura vuba aho bishoboka, cyane cyane ko uyu mwaka hari inzu zigera kuri 51 ziri kubakwa mu karere kose, uko ubushobozi buzagenda buboneka ngo n’ibindi bikazakorwa.

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukankusi_athanasie_yijeje_abarokotse_ko_ibibazo_bafite_bamugejejeho_bigiye_gushakirwa_ibisubizo_byihuse.jpg
mu_buhamya_bwe_nkurikiyimfura_alphonse_yavuze_ko_jenoside_yakorewe_abatutsi_yaje_ari_indunduro_y_ubugome_bakorewe_kuva_mbere_ashima_leta_iriho_ubu_uburyo_yabasubije_agaciro_bari_barambuwe_na_leta_mbi_zabanje.jpg
abaturage_bongeye_gusabwa_ko_uwaba_azi_ahari_umubiri_w_umututsi_wishwe_muri_jenoside_yahagaragaza_ugashyingurwa_mu_cyubahiro.jpg
abayobozi_batandukanye_bifatanya_n_abaturage_b_umurenge_wa_karengera_kwibuka_ku_nshuro_ya_28_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *