Umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, arasaba abifite mu butunzi gusangira umunsi mukuru wa Noheli n’abakene, by’umwihariko.
Karidinali Kambanda yabibasabiye mu butumwa bwa Noheli yatanze kuri uyu wa 24 Ukuboza 2022, habura amasaha make ngo umunsi nyirizina ugere.
Yagize ati: “Noheli ni ubwitange kugira ngo bose tubasangize ku buzima, amahoro n’ibyishimo Kirisitu yatuzaniye. Bavandimwe rero musangire Noheli na bose, cyane cyane abakene, mube amaboko Imana ikoresha kugira ngo ubuzima bwayo, ibyishimo uwatuvukiye atuzanira bishobore kugera kuri bose, bagire ubuzima bwiza, ubuzima bwishimye, bwizihiwe.”
Karidinali umwe rukumbi u Rwanda rufite mu mateka yayo, yasoje ubutumwa yifuriza bose Noheli nziza. Ati: “Mugire Noheli nziza mwese!”
Ubu ni ubutumwa bufite aho bujya guhurira n’ubw’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, we wasabye abantu guca bugufi nk’uko n’Inama yicishije bugufi, ikihindura umuntu, kandi ikavukira mu bakene.
Papa Francis yagize ati: “Niba dushaka kwizihiza Noheli by’ukuri, turebe uko Imana yaciye bugufi, ntiyavukiye mu bisubizo ahubwo yavukiye mu bukene. Kugira ngo duhure na yo, tugomba kujya aho iri. Tugomba guca bugufi, tugahinduka bato.”
Noheli ni umunsi abakirisitu bizihirizaho ivuka rya Yezu/Yesu. Wizihizwa tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka.


