Habiyambere avuga ko igihe haboneka inganda zongerera agaciro umusaruro wabo barushaho kuwongera

Karongi: Barifuza kongererwa inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ku giti cyabo n’amakoperative akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Karongi, bavuga ko bafite ikibazo cy’inganda nto n’iziciriritse zongerera agaciro umusaruro wabo, kuko hari igihe uba mwinshi cyane mu gihe kimwe ukanabura isoko,ubundi ukaba muke ugahenda cyane, bakavuga ko igihe izo nganda n’ubuhunikiro bugezweho byaboneka, hakemuka byinshi birimo n’icy’izamuka rikabije ry’ibiciro, n’abahabwamo akazi bakiyongera.

Ni kimwe mu byifuzo batanze mu isozwa ry’imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’aka karere, ku bufatanye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JADF), ahamuritswe cyane cyane ibikomoka ku buhinzin’ubworozi, ubukorikori, na serivisi, bishingiye ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza, aho bamwe mu bahinzi n’aborozi bagaragaje ko bamaze gutera imbere mu musaruro, banafite ubushake n’ubushobozi bwo kuwongera, ariko kubera zimwe mu mbogamizi bagihura na zo utongerwa ku kigero bifuza.

Bagaragaza cyane cyane ibibazo by’inganda nto n’iziciriritse zabafasha kongerera agaciro umusaruro wabo, kuko nk’abahinzi b’urutoki beza ibitoki byinshi ntibyongererwe agaciro ngo bibyazwe ibindi bintu biramba byarushaho kubaha menshi no gutanga akazi ku rubyiruko rutakagira, abahinzi b’imbuto, imboga, imyumbati n’ibindi na byo bitongererwa agaciro, aborozi badafite inganda zitunganya impu, hakaba n’ikibazo cy’amakaragiro, bakavuga ko nubwo n’ikibazo cy’umusaruro kigihari, ariko n’ubonetse udatunganywa neza ngo wongererwe agaciro uko babyifuza.

Habiyambere Naphtar wo mu murenge wa Rubengera, avuga ko yaretse ibindi yakoraga yiyegurira ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, akemeza ko abikora kinyamwuga, binamaze kumuteza intambwe ishimishije mu iterambere, ariko ataragera aho yifuza kubera icyo kibazo.

Ati: “Naretse ubucuruzi nakoraga nisunga RAB n’ibigo by’imari nkora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga. Neza mu bihe by’imvura n’iby’izuba,nkiteza imbere bifatika. Mpinga urutoki rwinshi, imboga n’imbuto zinyuranye nk’anorora amatungo arimo n’inka ni yo mpamvu nitabiriye iri murikabkorwa, ariko ikibazo cy’inganda nto n’iziciriritse zitunganya umusaruro wacu turagifite cyane.’’

Arakomeza ati: “Hari nk’igihe tweza imboga, imbuto n’ibitoki,tugahurira ku isoko turi benshi icyarimwe, tukagurisha duhendwa tubyikuraho ngo bitadupfiraho kubera kubura uburyo bw’igihe kirekire bitunganywamo cyangwa bibikwamo, hakazaba n’igihe bibona umugabo bigasiba undi kuko byahunduye,ariko tugize nk’amahirwe tukabona uburyo bitunganywa byadufasha cyane.

Twanongera imbaraga mu buhinzi nk’uwahingaga ½ cya hegitari akaba yanahinga hegitari 2, tugatanga akazi kuri benshi, tukarushaho kunoza imikorere kuko tutaba dufite ubwoba ko hari umusaruro uzangirika,tukaniga uburyo bwo guhinga ibihe byose ngo izo nganda twasabye zitabura umusaruro zitunganya.

Nko ku bworozi avuga ko aka karere karimo ishuri ryigisha gukora ibikomoka ku mpu ariko nta ruganda ruzitunganya ruhabarizwa,ishuri rikazikura ahandi kure, n’amata akaba adatunganywa neza kuko n’ikusanirizo rimwe rihari hari aho ritaragera, agasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kwigana ibi byose ubushishozi, harebwa icyakorwa muri uru rwego.

Abihuriraho na Nyirabihogo Ruth umwe mu bagize koperative ihinga inkeri, amatunda, izindi mbuto n’ibindi bihingwa,uvuga ko byiganywe ubushishozi bikaboneka n’imyumvire mu baturage ku buhinzi n’ubworozi yazamuka.

Ati: “Tumaze kubona ko hari umusaruro wacu upfa ubusa muri 2009, twashyizeho uruganda ruciriritse rukora imitobe na konfitire kuko niba urubuto rutarenza icyumweru rukiri ruzima, umutobe uruvamo ukarenza umwaka urumva ko ntaho bihuriye.

Nk’iri murikabikorwa ryanyeretse ko Karongi idakennye cyane ku biribwa nk’uko abenshi babitekereza kuko hari byinshi na byiza ariko bikeneye kongererwa agaciro bikanagera ahandi, aho kubigura byongererwa agaciro ahandi ukaba wagira ngo ntidukora kandi natwe dukora cyane.

Igihe n’iyo ntambwe yo gutunganya umusaruro neza,ku buryo burambye, nk’imyumbati twabonye igakurwamo ibindi byinshi, byarushaho kuba byiza. Ubwo n’abayobozi bari bahari twizeye ko n’iki gitekerezo bakijyanye,hazabaho impinduka mu bihe bitarambiranye.’’

Umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine,avuga ko ari igitekerezo cyiza,ko igihe byagaragara ko umusaruro uhari n’izo nganda zikenewe, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo n’izindi nzego, byakorwa, akahahera abasaba imbaraga n’ubufatanye mu kongera umusaruro, bakagira ibyo basaba banerekana byinshi bafite.

Ati: “Ni igitekerezo cyiza, bumve ko tugishyigikiye,ariko bakomeze imbaraga mu kongera umusaruro,nibagaragaza ko ari mwinshi cyane nk’uko twatangiye kubibona hano, n’ibyo ntibizananirana,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu dushimira cyane,n’izindi nzego bizagerwaho. Ntitwabona umusaruro mwinshi ngo udupfane ubusa,ntibishoboka.’’

Iki kibazo ngo ntikiri I Karongi gusa nk’uko bivugwa na Afurika Alexis,umuyobozi muri RGB ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere,wizeza abaturage ko inzego zo hejuru zibizi,zibyigaho,zizabiha umurongo unoze.

Ati: “Muravuga ibiri byo. Abaturage barahinga,bakorora,umusaruro ukajyanwa ku masoko, ariko hakenewe kuwutunganya ngo urusheho kugira agaciro. Ibyo rero ni ibintu bimaze igihe biganirwaho, bigomba gushyirwa mu igenamigambi, hakarebwa uko umusaruro wajya wongererwa agaciro.’’

Yarakomeje ati: “Bivugwa n’ahandi, n’aha mwabibonye n’ubuyobozi bukuru burabizi, ni ibintu biri mu ngamba,bari kuganiraho, abaturage bizere ko,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’izindi nzego, n’iyo ntambwe izaterwa kuko ari nziza.’’

Akarere ka Karongi kavuga ko gafite abafatanyabikorwa barenga 66, bakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage, ubahagarariye Kebikomi Kellen akavuga ko nubwo umusaruro wiyongera, hakiri ahakwiye kongerwa imbaraga, cyane cyane mu kuzamura imyumvire y’abaturage mu kuwongera mu bwinshi no mu bwiza, ko biteguye gufatanya n’akarere n’izindi nzego mu bikorwa biwongerera agaciro aho bizaba bigaragara ko bikenewe.

Habiyambere avuga ko igihe haboneka inganda zongerera agaciro umusaruro wabo barushaho kuwongera
Habiyambere avuga ko igihe haboneka inganda zongerera agaciro umusaruro wabo barushaho kuwongera

Abayobozi banyuranye bifatanya n'abaturage muri iryo imurikabikorwa
Abayobozi banyuranye bifatanya n’abaturage muri iryo imurikabikorwa

Meya Mukarutesi ashimira bamwe mu bafatanyabikorwa b'akarere uruhare rwabo mu iterambere ryako
Meya Mukarutesi ashimira bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere uruhare rwabo mu iterambere ryako

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karongi: Barifuza kongererwa inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi
    ABABANTU BAKWIRIYE GUFASHWA.

  2. Karongi: Barifuza kongererwa inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi
    ABABANTU BAKWIRIYE GUFASHWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *